Umuyobozi W’Ihuriro Ry’Abafatanyabikorwa Ba Kirehe Arafunzwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwafunze umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe( JADF) rukumurikiranyeho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Bivugwa ko ari ibikorwa yatangiye gukora mu mwaka wa 2019 mu bihe bitandukanye byawo no mu bindi bihe byakurikiyeho.

Taliki 29, Gashyantare, 2024 nibwo yatawe muri yombi ariko amakuru y’iryo tabwa muri yombi atinda gutangazwa kubera impamvu zivugwa ko ari iz’iperereza.

Akurikiranyweho guhoza umugore we ku nkeke

Umugore avugwaho gukorera ihohotera ni uwo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

- Advertisement -

Ucyekwaho icyaha afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, Dr. Thierry B. Murangira agira abantu bashakanye inama yo kwirinda guhoza ku nkeke abo babana kuko ari icyaha.

Avuga ko urwego akorera rusaba Abanyarwanda kuzibukira n’ibindi byaha kandi igihe cyose bumvise ihohoterwa rikorerwa uwo ari we wese ugize umuryango, bakajya babivuga hakiri kare, bigakumirwa cyangwa ubivugwaho agakurikiranwa.

Icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye byemewe n’amategeko giteganywa kandi kigahanwa n’ ingingo ya 147 y’ Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira

Iyo ugikekwaho agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version