Umuyobozi w’Ishyaka Rya Perezida Tshisekedi Yirukanwe

Jean-Marc Kabund wari umuyobozi w’ishyaka UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yegujwe ndetse yirukanwa mu ishyaka, nyuma y’igihe ahamagazwa n’inzego zishinzwe imyitwarire ntiyitabe.

Ni ryo shyaka ribarizwamo Perezida Felix Antoine Tshisekedi.

Kabund yirukanwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mutarama 2022, ku cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bukuru bw’ishyaka.

Ashinjwa imicungire mibi y’ibikorwa by’ishyaka, ndetse ko yanze kwitaba komisiyo ishinzwe imyitwarire mu ishyaka ngo abazwe ku makosa arimo uburiganya mu makarita y’abanyamuryango n’ibindi.

- Advertisement -

Uyu mugabo yegujwe ndetse yirukanwa mu ishyaka nyuma y’iminsi mike yanditse kuri Twitter ko yeguye ku mwanya wa visi perezida w’Inteko ishinga amategeko.

DRC: V/Perezida W’Inteko Ishinga Amategeko Yeguye Kubera Ko Abamurinda Baherutse Gukubitwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version