Mu gihe hasigaye amasaha make ngo u Rwanda n’ahandi ku isi muri rusange hizihizwe umunsi mpuzamahanga w’abakozi, urugaga nyarwanda rw’abakozi, Centrale des Syndicats de Travailleurs du Rwanda( CESTRAR) rurasaba Leta n’abandi bakoresha kwita byihariye ku mutekano w’abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Ubuyobozi bw’uru rugaga rusabye ibi mu gihe umuhati wo gukura abantu batandatu mu cyobo cya metero 80 baguyemo bajya gushakamo amabuye y’agaciro nta musaruro uratanga, hakaba hagiye gushira ibyumweru bibiri.
Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, abaguyemo uko ari batandatu bakaba batarakurwamo magingo aya.
Urugaga nyarwanda rw’abakozi ruvuga ko Leta ikwiye gukomeza kureba niba abacukura amabuye batekanye bihagije.
Ruvuga ko aho abakozi bakorera hagomba kuba hatekanye kandi ari ahantu hizewe.
Ibyo ngo ni uburenganzira bw’ibanze bwa buri mukozi.
Ikindi basaba ni uko abakoresha bagomba kuzirikana ko umutekano w’abakozi babo ari wo shingiro ry’umusaruro batanga.
Abacura amabuye y’agaciro bahembwa amafaranga adahuye n’imvune n’ibyago bahurira nabyo mu kazi.
Igika kimwe mu bigize itangazo ry’urugaga nyarwanda rw’abakozi rivuga ko ‘ikibazo cy’impanuka’ mu bakozi bacukura amabuye y’agaciro gikwiye kwitabwaho.
Icyo gika kivuga ko inzego zose zikwiye gukorana kugira ngo impamvu zose zitera impanuka mu bacukura amabuye y’agaciro zikurweho.
Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko n’imishahara y’abakozi muri rusange itagendanye n’ikiguzi cy’imibereho.
Ubuyobozi bwa CESTRAR buvuga ko ibiciro ku isoko byazamutse bityo ko n’abakoresha bakwiye kureba uko bazamura umushahara w’abakozi kugira ngo ‘bajye bakora mu nda harimo ikintu’.
Icyo Depite abivugaho…
Depite Damien Nyabyenda yabwiye Taarifa ko ubusabe bwa CESTRAR bufite ishingiro kubera ko abacukura amabuye y’agaciro umwanya munini w’akazi kabo bawumara bari munsi y’ubutaka.
Avuga ko abafite ibirombe bagomba kugenzura niba abakozi babo bose bafite ingofero n’ibindi byangombwa bibarindira ubuzima.
Nyabyenda asaba abakoresha bose kuzirikana ko umutekano w’umukozi ari wo utuma atanga umusaruro, akiteza imbere kandi n’ikigo akorera bikaba uko.
Ati: “ Abakoresha bafite inshingano zo kwita ku bakozi babo. Ndasaba abakoresha kuzuza inshingano zabo bagaha abakozi ibyo bakeneye kugira ngo batange umusaruro bitezweho.”
Kuri uyu wa Mbere taliki 01, Gicurasi, 2023 u Rwanda ruzifatanya n’amahanga kwizihiza umunsi wahariwe abakozi.
Ni umunsi ngarukamwaka uzirikanwaho akamaro k’umukozi mu iterambere ry’isi no kurebera hamwe ibimubangamiye bituma atanga umusaruro nkene bigakurwaho.