Inzego za gisirikare zasatse urugo rwa Gen John Numbi wayoboye Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo uheruka guhunga igihugu, zisangamo intwaro nyinshi cyane zirimo into n’inini.
Amwe mu makuru yatanzwe n’igisirikare avuga izo mbunda zasanzwe mu rugo rwe i Kinshasa zishobora no gukwira batayo yose, nk’uko RFI yabyanditse.
Batayo ibarwa nk’umutwe w’ingabo ushobora kuba ugizwe no hagati y’abasirikare 300 na 1000.
Ni isaka ryabaye ubwo inzego zishinzwe imyubakire zasabaga ubushinjacyha bwa gisirikare gutwara ibikoresho byari biri muri iyo nzu, kuko isanzwe ari iya leta ikaba ikeneye kuyisubiza.
Gen John Numbi yari atuye muri iyo nzu guhera mu 1997, ubwo umutwe wa Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo (AFDL) wafata ubutegetsi.
Gusa ubwo habaga impinduka mu 2019 Perezida Felix Tshisekedi agasimbura Joseph Kabila, John Numbi yagiye gutura mu rwuri rwe i Lubumbashi, mbere yo guhungira mu mahanga mu minsi ishize.
Yahunze atangiye gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya wayoboraga umuryango utegamiye kuri leta Voix des Sans Voix n’umushoferi we Fidèle Bazana, ku wa 1 Kamena 2010.
Yahunze nyuma y’uko ikirego cye cyongeye kubyutswa n’itabwa muri yombi rya Colonel Christian Kenga Kenga wafashwe umwaka ushize na Jacques Mugabo wafashwe muri Gashyantare, bakekwaho uruhare mu kwica Chebeya.
Muri Gashyantare Annie Chebeya – umugore wa Floribert Chebeya – yagiranye ikiganiro na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), asaba ubutabera.
Icyo gihe yashinje Gen Numbi na Joseph Kabila wahoze ari perezida, ko bagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we.
https://kiny.taarifa.rw/general-numbi-wahoze-ayobora-polisi-ya-rdc-yahunze/