Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruhare Rw’U Rwanda Mu Mutekano Wa Centrafrique Ni Ntagereranywa-Gen Depot
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Uruhare Rw’U Rwanda Mu Mutekano Wa Centrafrique Ni Ntagereranywa-Gen Depot

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2021 6:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Byavuzwe na General Landry Urlich Depot, Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centrafrique ubwo yasuraga Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari.

Akigera yo yakiriwe n’Umuyobozi wa ririya shuri Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti.

Yamweretse gahunda y’amasomo ahatangirwa.

Yamubwiye ati: “Police Training School ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda atanga amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga wa Polisi.”

Muri yo  harimo ahabwa abitegura kuba abapolisi bato ndetse n’abitegura kuba ba ofisiye bato.

Hahugurirwa n’abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’abunganira Urwego rw’Uturere mu kwicungira umutekano (DASSO).

CP Niyonshuti yeretse umushyitsi we ibisabwa buri muntu wese kugira ngo yitabire amasomo atangirwa muri PTS-Gishari.

Byose ngo bitangazwa mbere y’uko umuntu aza muri ririya shuri k’uburyo aza azi neza ikimuzanye kandi  Polisi ikagenzura neza ko buri muntu yaje yujuje ibisabwa.

Umuyobozi wa PTS-Gishari yashimiye Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Repubulika ya Centrafrique kuba yasuye ririya shuri.

Yamubwiye ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangira na Centrafrique ubunararibonye mu bintu bitandukanye harimo n’amahugurwa.

Yakiriwe mu cyubahiro cy’Umuyobozi mukuru mu Rwego rw’umutekano

General Landry Urlich Depot yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri rusange uruhare zigira mu mutekano wa Repubulika ya Centrafrique, avuga ko ari icyitegererezo mu bijyanye n’umutekano.

Ngo uruzinduko yagiriye mu Rwanda hari icyo azarwungukiramo.

Yagize ati: “ Uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ni ntagereranwa mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu cya Repubulika ya Centrafrique. Nanejejwe n’amahugurwa atangirwa muri iri shuri, yo ubwayo asobanura ibikorwa tubonana Polisi y’u Rwanda haba hano mu Rwanda n’aho iba yagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.”

Yatangaje ko bidatinze Urwego ayoboye ruzoherereza u Rwanda abantu rukabahugura mu kazi ka gipolisi.

Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Repubulika ya Centrafrique, General Landry Urlich Depot n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu.

TAGGED:CentrafriquefeaturedIshuriNiyonshutiPolisiRwandaUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bboxx Yorohereje Abaturage Bagorwaga No Kubona Amazi Muri Ndera
Next Article Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Colonel Patrick Karuretwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?