Urukiko Rwatesheje Agaciro Iby’Uko Rusesabagina Yashimuswe

Ubwo aheruka kwitaba Urukiko Rukuru ku wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021 , Rusesabagina yahereye ku nzitizi y’uburyo yafashwemo, avuga ko yashimuswe. Umugabo bazananye ashinje ko yagize uruhare mukumuzana we yavuze ko ari we wabikoze ku giti cye, ko atari Leta y’u Rwanda yamushimuse.

Icyo gihe Rusesabagina yabwiye Urukiko ati: “Nageze hano nshimuswe nk’uko nabivuze, nababwiye ko ndetse n’ubungubu kuba ndi hano mpari nk’ingwate. Kubw’ibyo rero niba narashimuswe, nkaba mpari nk’ingwate, njyewe ndagira ngo bwa mbere mbanze nsubizwe uburenganzira bwanjye, mfungurwe nemye.”

Yahise aha umwanya umwunganizi we Me Rudakemwa Jean Felix kugira ngo abisobanurire urukiko mu magambo arambuye.

Yavuze ko bagejeje inzitizi yabo mu ikoranabuhanga, ariko basanze ntacyo ubushinjacyaha bwigeze buzivugaho.

- Advertisement -

Nyuma yo kumva ubusobanuro, Inteko iburanisha kuri uyu wa Gatatu tariki 10, Werurwe, 2021 yatangaje ko inzitizi iherutse gutangwa na Paul Rusesabagina yasanze nta shingiro ifite.

We yahise akijuririra.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version