Urukiko Rw’Ikirenga Rugiye Kuyoborwa N’Uwayoboye Inkiko Gacaca

Domitille Munkantaganzwa

Domitille Mukantaganzwa wigeze kuyobora Inkiko Gacaca ku rwego rw’igihugu akabikora neza, yagiriwe icyizere cyo kuyobora n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda.

Yasimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo nawe wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Prof Sam Rugege.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe wemeje ko Mukantaganzwa  ayobora Urukiko rw’Ikirenga.

Yari asanzwe ari umwe mu bagize Akanama nkemurampaka k’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

- Kwmamaza -

Mukantaganzwa azungirizwa na Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’uru rukiko.

Sena y’u Rwanda niyo ibanza kwemeza ko runaka azungirizwa na runaka mu kuyobora Urukiko rw’Ikirenga.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritegeka Perezida wa Repubulika kubanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza mbere y’uko abo bantu bombi bashyirwa muri uriya mwanya.

Mukantaganzwa Domitilla yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2019,  yagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko.

Amashuri abanza yayize muri Ecole Primaire Kacyiru mu mwaka wa  1971, yakomereje muri Nôtre Dame de Lourdes de Byimana mu Karere ka Ruhango k’ubu, ahiga icyiciro rusange (O’Level).

Nyuma yagiye muri Lycée Nôtre Dame De Citeaux ahakomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) yiga ubukungu, kugeza mu mwaka wa 1983 ubwo yinjiraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR)  muri Kaminuza ya Hekima muri Kenya.

Yakurikiranye isomo ry’amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ahabona impamyabumenyi y’amategeko by’umwuga.

Mukantaganzwa yinjiye mu mirimo y’igihugu mu mwaka wa 1987 nka ’Assistant Bourgoumestre’ wa Komine ya Nyarugenge mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Ubuhinzi nk’umukozi ushinzwe kwiyandikisha (registration officer).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe imibereho myiza n’umurimo mbere gato yo kwinjira mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Mukantaganzwa ni umwe mu bari bagize komisiyo ishinzwe amategeko n’itegeko nshinga, yateguye Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003.

Mu Ukwakira, 2003,  yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca kugeza mu  mwaka wa 2012.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version