Urwangano Hagati Y’u Bushinwa Na Taiwan Rukomoka He?

Map of China - Infographic Vector illustration

Kugira ngo umuntu asobanukirwe ibiri kuba hagati ya Taiwan n’u Bushinwa muri iki gihe, ni ngombwa gusobanukira icyatumwe ibi bihugu byombi bizirana.

Mu iki Cyumweru ingabo z’u Bushinwa zambariye urugamba zohereza abasirikare benshi n’ibikoresho bihambaye bya gisirikare ngo bagote Taiwan bayibuze ubwinyagamburiro.

Ni nyuma y’uko yemeye kwakira Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Madamu Nancy Pelosi, uyu akaba ari we muntu wa gatatu ukomeye muri Amerika nyuma ya Perezida na Visi Perezida b’iki gihangange.

Uruzinduko rwa Pelosi rwarakaje Abashinwa kubera ko bisa n’aho Abanyamerika bemera ko Taiwan ari igihugu kigenga, kidafite aho gihuriye n’u Bushinwa.

- Advertisement -

Ibi ariko u Bushinwa ntibuba bushaka no kumva hari ubuhingutsa mu matwi yabwo!

UbwoPelosi yari akiva muri Taiwan, ibintu byahise bifata indi ntera. Ingabo z’u Bushinwa zirwanira ku butak, izirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi zahise zihabwa amabwiriza yo kugota ahantu hatandatu mu Nyanja yo mu Majyepfo y’u Bushinwa, hakaba ari ahantu hashoboraga gutuma Taiwan igira ibyo yakira biturutse mu mazi.

Mu kirere n’aho byagenze gutyo kuko indege z’intambara z’u Bushinwa zizenguruka ikirera cya Taiwan mu rwego kubuza indege zayo kuva ku bibuga no kubuza ko hari indege y’amahanga yajya muri Taiwan.

Bisa nk’aho u Bushinwa byakomanyirije Taiwan buyiheza mu mbibi zayo ngo ntihagire uyisura cyangwa nayo imusure!

Iyi myitozo( nk’uko abagaba b’ingabo z’u Bushinwa babivuga) izarangira Taliki 08, Kanama, 2022.

N’ubwo muri iki gihe byitwa imyitozo, hari amakuru avuga ko u Bushinwa bufite gahunda yo kugaba ibitero byeruye kuri Taiwan ndetse byaba ngombwa ikomekwa ku Bushinwa mu buryo budasubirwaho.

Perezida w’u Bushina Xi Jinping niwe wigeze kubivuga.

Icyakora ni ngombwa kumenya uko ibintu byatangiye kugeza ubwo ibi bihugu bibaye abanzi bakomeye bene aka kageni.

Taiwan:

Taiwan ni igihugu kigezwe n’ibirwa biherereye nko mu bilometero 80 mu Majyepfo y’u Bushinwa. Ni mu ihuriro ry’igice cy’Amajyepfo cy’Inyanja y’u Bushinwa n’Igice cy’i Burasirazuba bw’iyi Nyanja.

Ituwe n’abantu miliyoni 23. Mu bihe bitandukanye, Taiwan yategetswe n’ibindi bihugu birimo Abakoloni b’Abaholandi, abami b’u Bushinwa ndetse n’abami b’u Buyapani.

Kugira ngo wumve ko urwango hagati y’u Bushinwa na Taiwan ari urwo hambere cyane , ni ngombwa kumenya ko ibibazo hagati y’ibi bihugu byombi bimaze imyaka 100.

Icyo gihe u Bushinwa bwahisemo kwitandukanya n’ubwami bwayoboraga iki gihugu  cyategekwaga n’abami bo mu muryango ( dynasty) witwa Qing, hari mu mwaka wa 1911.

Bwahisemo kwigenga.

Icyakora hari bamwe bumvaga bakomeza kuyoborwa cyami, baba ari bo bazamura umwuka w’intambara mu baturage.

Mu rwego rwo kunga abaturage bakongera bagakora igihugu kimwe gituwe n’abafite imyumvire imwe, abasirikare b’u Bushinwa bari bagize ishyaka rya Politiki bita Chinese National Party bifatanyije n’abandi bagize ishyaka Chinese Communist Party hanyuma mu mwaka wa  1927 bafungura intambara igamije guca uko kwigomeka.

Niyo ntambara ya mbere yabaye bise  Chinese Civil War.

Ibitero by’aba bishyize hamwe byageze ku ntsinzi runaka ariko ntibyashobora kwemeza bose kuyoboka.

Mu mwaka wa 1931, igice cya Repubulika y’u Bushinwa( kitari icyo mu birwa bya Taiwan) cyari cyashoboye kugera ku ntsinzi ifatika ariko biza gukomwa mu nkokora n’ibitero by’u Buyapani.

Ubuyapani bwaje guhagarika intambara mu Bushinwa nyuma y’uko butsinzwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Abayapani bakimara kuzibukira intambara mu Bushinwa( hari mu mwaka wa 1945), bya bice twavuze haruguru byarwanaga hagati y’Abashinwa byahise bisubukura intambara.

Ku ikubitiro y’iki kiciro cy’imirwano, igice cy’Abashinwa b’aba Communistes cyakubise inshuro abo bari bahanganye kibikora ku bufatanye n’ingabo z’Abasoviyete b’Abarusiya.

Ingabo za Repubuilka y’u Bushinwa zakomeje ibitero zikwiza imishwaro atarabyumvaga kimwe nazo bamwe bambuka bagana muri Taiwan.

Kubera ko  Abashinwa bari bafite imbaraga nyinshi, uwari Perezida  wabo Mao Zedong yahise ashinga ubutegetsi bwa Gikomunisiti bushingiye k’ugushaka kw’i Beijing.

Abo muri Taiwan bakomeje kubona ko ari abanzi n’u Bushinwa, bamwe bakumva ko bigenga, ko ntawe ukorera mu kwaha k’undi.

Taiwan ibona ko yigenga, ko ari igihugu kigenga, ko u Bushinwa butagomba kwivanga mu byo ikora.

U Bushinwa bwo buvuga ko Taiwan ari iyabwo kandi ko n’ubwo ivuga ko yigenga mu by’ukuri atari byo ahubwo ari iy’u Bushinwa kandi bitinde bitebuke izabugarukaho ikemera kubuyoboka.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zaje kubyinjiramo

Amerika yahisemo gukomeza gukorana na Taiwan, yanga gukorana n’u Bushinwa.

Ibibazo hagati y’u Bushinwa  na Taiwan byatangiye no kwigaragaza mu mwaka wa 1950 ubwo u Bushinwa bwagabaga ibitero ibitero ku bice bya Taiwan bukagira ibice bimwe bwigarurira.

Amerika yohereje ubwato bw’intambara bubiri kugira ngo itabare umunywanyi wayo Taiwan.

Nyuma y’urupfu rwa Mao Zedong mu mwaka wa 1976, u Bushinwa bwahise butangira kuyoborwa na Deng Xiaoping.

Uyu mugabo yahise ahindura Politiki y’u Bushinwa bureka kuba nyamwigendaho ahubwo butangira gukorana n’ibindi bihugu ku isi.

Uwari Perezida w’Amerika muri kiriya gihe witwaga Jimmy Carter yagerageje guhuza Taiwan n’u Bushinwa hanyuma mu mwaka wa 1979 ibihugu byombi bisinyana amasezerano ndetse n’Amerika igira icyo yemera.

Mu bye yemeye harimo ko Amerika yemera ko hariho u Bushinwa bumwe kandi ko Taiwan nayo ari igice cyabwo.

Bidatinze ariko muri Sena y’Amerika hari ibyo batemeranyijeho n’ubutegetsi bwa Carter, biza gutuma hatorwa n’itegeko ryemeza ko Amerika igomba guha Taiwan intwaro zo kwirinda.

Mu mwaka wa 1995 hongeye kuvuka umwuka mubi hagati ya Taipei na Beijing, u Bushinwa bukajya burasa ibisasu bubirasiye mu nkengero za Taiwan bituma Amerika nayo yohereza intwaro zo zikomeye mu gace u Bushinwa bwakoreragamo biriya bikorwa.

Bwaje gucisha make, burabihagarika.

Ikibazo cy’ubu kimeze gute?

Ibyo tubona muri iki gihe bisa n’ibyatangiye mu mwaka wa 2019. Icyo gihe Perezida w’u Bushinwa Xinping yatangaje ko ‘nibiba ngombwa’ Taiwan izomekwa ku Bushinwa mu buryo budasubirwaho.

Yavugaga ko bizakorwa mu buryo bw’ibiganiro ariko ko n’imbaraga nazo zakoreshwa bibaye ngombwa.

Ijambo rya Xi ryavuzwe nyuma y’uko igisirikare cy’u Bushinwa gikoze intwaro zikomeye cyane ndetse zikubaka ibirindiro by’ingabo zabwo mu turwa duto duturanye na Taiwan.

Ibi birindiro byatumye ingabo z’Amerika zitangira kubona ko u Bushinwa butazishaka ku Nyanja yabwo bityo umwuka mubi urongera urazamuka.

Mu rwego rwo guca intege u Bushinwa, Amerika yahise itangira kubaka umubano ukomeye hagati yayo n’ibindi bihugu nka Australia, u Buhinde n’u Buyapani.

Uruzinduko rwa Pelosi rwakojeje agati mu ntozi…

 Aho  u Bushinwa bwumviye ko Nancy Pelosi azasura Taiwan, uburakari bwahise buzamuka. Abategetsi b’i Beijing bahise bavuga ko naramuka agiye yo ingaruka zizaba mbi haba kuri Taiwan no kuri Amerika.

Perezida wabwo yavuze ko ukina n’umuriro ukagutwika.

Xi yasabye Abanyamerika kwirinda iyo mikino kuko ishobora kuzabera ikibazo isi yose.

Ibi ariko ntibyabujije ko Nancy Pelosi ajyayo ndetse avuga ko igihugu cye kizakomeza kuba inshuti ya Taiwan mu bihe byose.

Umujinya w’u Bushinwa wahise uzamuka bwohereza ingabo nyinshi n’ibikoresho mu Nyanja, mu kirere izindi zisigara ku butaka ziteguye intambara.

Hari abavuga ko ibyo u Bushinwa buri gukora ari ugukangata ariko, ku rundi ruhande, hari abavuga ko muri iki gihe bwiyemeje kuzarasa kuri Taiwan ingaruka bukazazirengera.

Ese u Bushinwa bushobora kuzarwana n’Amerika?

Kugeza ubu ubutegetsi bw’i Washington nta kintu buratangaza ku bikorwa bya gisirikare bushobora gukora mu gihe u Bushinwa bwaba buteye Taiwan.

Icyakora mu bihe bitandukanye, Amerika yagiye yohereza abasirikare n’intwaro mu gace u Bushinwa bwabaga buri kotsamo Taiwan igitutu.

Abasesengura uko ibintu bihagaze muri iki gihe bavuga ko intambara ishoboka, bakavuga ko u Bushinwa niburasa kuri Taiwan, Amerika nayo yamaze gutegura abasirikare n’ibikoresho byatabara Taiwan.

Uko bimeze kose, haramutse habaye intambara yeruye hagati y’u Bushinwa na Taiwan yaba ari karahabutaka.

Si ngombwa ko Amerika iyijyamo kugira ngo ihinduke intambara ikomeye.

u Bushinwa burusha imbaraga Taiwan, ariko nayo ni igihugu gifite intwaro zikomeye cyahawe n’Abanyamerika kandi kimaze imyaka myinshi kitegura intambara gishobora kugabwaho n’u Bushinwa.

N’ubwo u Bushinwa buhambaye kandi bukaba buruta kure cyane Taiwan haba mu bwinshi bw’abaturage no mu buso, byazagora u Bushiwa kwigarurira no gufata Taiwan bukayigira ingaruzwamuheto.

Ikindi isi iri gutinya muri iki gihe, ni ingaruka iyi ntambara yazagira no ku bukungu bwayo.

Kubera ko Amerika ishobora kuza gutabara Taiwan, bivuze ko yaba yiyemeje kurwana n’u Bushinwa.

Nk’ibihugu bya mbere bikize ku isi, Amerika n’u Bushinwa biramutse bigize aho bihurira mu ntambara, byatuma ubukungu bw’isi muri rusange buzamba kuko n’ubundi busanzwe bwarahungabanye.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine igiye kumera amezi atandatu nayo ntiyoroheye abatuye isi.

Ubushinwa burwanye n’Amerika byateza ikibazo ndetse no ku rwego rw’ikoranabuhanga kuko isi ishobora kugura ibikoresho by’ibanze biyihenze cyane cyane za mudasobwa, telefoni zigendanwa, imodoka ndetse n’imikorere y’ibyogajuru igahinduka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version