Uwabwiye Inzego Ko Muri SACCO Hari Ubujura Yasabiwe Gufungwa Imyaka 10

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 09, Gashyantare, 2022 mu mizi y’urubanza Madamu Jolie Dusabe aregwamo kurigisa umutungo wa SACCO Uruyange, ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko uyu mugore icyaha nikimuhama azafungwa imyaka 10 akishyura bwikube gatanu amafaranga aregwa.

Iki cyifuzo cy’ubushinjacyaha cyatanzwe mu rubanza Dusabe aregwamo kunyereza umutungo wa SACCO mu gihe mu nkuru twasohoye mu mpera z’Icyumweru gishize abo mu muryango we batweretse inyandiko zerekana ko ahubwo we arengana kuko yakorewe akagambane nyuma yo kwereka inzego ubujura bwakorerwaga muri iriya SACCO iri mu Murenge wa Bugarama muri Rusizi.

Umwunganizi wa Dusabe Jolie witwa Benjamin yabwiye Taarifa ko ubushinjacyaha bwasobanuye icyo burega uriya mugore burangije busaba urukiko ko nibimuhama azahanishwa igihano twavuze haruguru.

Nyuma yo gutanga icyifuzo cy’ubushinjacyaha, bwahise buvuga  ko bufite n’ikindi kirego gishya cy’indishyi cyatanzwe na Uruyange SACCO,  izi ndishyi zikaba zingana na Frw 21.900.984.

- Kwmamaza -

Ku rundi ruhande ariko ngo agomba gufatanya n’undi mugabo witwa Samuel  Bimenyimana wari umucungamari( comptable) nawe ufite andi amafaranga agomba kwishyura.

Ku byerekeye iki kirego cya kabiri, umwunganizi yagize ati: ” Ntacyo twagitangazaho kuko tutaragisoma neza, nitugisoma tuzababwira uko bimeze.”

Ubwo twabazaga uruhande rw’abagenzacyaha icyatumye bazana ikindi kirego gishya mu gihe n’icyambere kitaratangirwa imikirize y’urubanza, uru ruhande rwirinze kugira icyo rudutangariza ruvuga ko amategeko atabibemerera.

Abo mu muryango w’uregwa ni ukuvuga Dusabe Jolie bati: ‘ Ni amayeri yo kumugumishamo’

Taarifa yashatse kumenya icyo abo mu muryango wa Jolie Dusabe bavuga ko byavugiwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Gashyantare, 2022, batubwira ko ibyakozwe ari amayeri yo kumugumisha muri gereza.

Umuvandimwe ati: “ Rwose kuba bazanye ikindi kirego kandi icya mbere kitarangirwa imikirize yacyo dusanga ari uburyo bwo kumugumisha muri gereza kuko ntawagombye kuregera indishyi kandi  bikiri mu iburanisha ryo ku ikubitiro urubanza rugitangira mu mizi. Dusanga ari uburyo bwo kumugumishamo kugira ngo bakomeze babone uko bahisha ibyo bahisha n’ibyo bakoze bakomeze babikore…”

Ku ikubitiro ni ukuvuga mu nkuru ya mbere, abavandimwe ba Jolie Dusabe batubwiye ko mushiki wabo yazize akagambane ubuyobozi bwa SACCO n’ubundi buyobozi muri Bugarama bwamugiriye nyuma y’uko ashyize ku mugaragaro ubujura bw’amafaranga bwakorwaga n’uwitwa Chantal Nyinawumuntu.

Uyu yaje guhamwa n’iki cyaha arafungwa kandi aho afungiye ni n’aho Dusabe nawe afungiye ni ukuvuga mu Karere ka Nyamagabe muri gereza y’abagore.

Iby’iki kibazo abo mu muryango wa Dusabe batubwiye ko cyatangiye mu mwaka wa 2019 ubwo Jolie Dusabe yageraga muri SACCO Uruyange y’i Bugarama agasanga hari amafaranga abakiliya batakaga ko basanze yaravanywe kuyo babikije kandi mu buryo batamenye.

Nyuma yo kubibona, ngo  yabimenyesheje Inama y’ubutegetsi y’iriya SACCO avuga ko bigaragara ko hari umwe mu bashinzwe guha abakiliya amafaranga wagiraga ayo abatwara.

Dusabe yakoze raporo imenyesha uko ibintu bimeze, nyuma inzego ziza kubyinjiramo zifata umugore wakekwagaho ubwo buriganya ndetse aza kuburanishwa, icyaha kiramuhama arafungwa.

Ubu afungiye muri gereza y’abagore iba muri Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka.

Nyuma y’uko Dusabe Jolie agaragaje uko ikibazo kimeze ndetse uwabikekwagaho bikamuhama agafungwa, bamwe mu bayobozi b’Umurenge wa Bugarama kimwe nabo muri SACCO Uruyange, ngo bamwitwayeho umwikomo.

Rumwe mu nzego Dusabe avuga ko yamenyesheje iby’ubwo bujura harimo n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, ariko Guverineri wayo Bwana François Habitegeko yatubwiye ko ibaruwa ibimumenyesha ntayo yabonye.

Baje kumurega ko hari amafaranga adasobanura irengero, bihutira kumuhagarika mu kazi kugira ngo adakomeza gukora ubucukumbuzi ku kinyuranyo cy’amafaranga iyi SACCO yahombye.

N’ubwo ari iki bamurega ndetse cyatumye yirukanwa mu kazi akaba ari no muri gereza, inyandiko Taarifa ifite yerekana ko hari igenzura ryakozwe n’abakozi ba Banki nkuru y’u Rwanda ibitangaho raporo kandi icyo gihe nta ruhare ryagaragaje ko yari abifitemo.

Urukiko rwavuze ko iburanisha ku kirego gishya cyatanzwe na SACCO Uruyange cy’indishyi kizaburanishwa taliki 24, Gashyantare, 2022.

AKUMIRO: Yeretse Inzego Ubujura Bwakorwaga Muri SACCO, Arabizira

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version