Uwiyamamariza Kuyobora Kenya Ati: “ Nintsinda Nzirukana Abashinwa Bigaruriye Isoko Ryacu”

William Ruto usanzwe ari Visi Perezida akaba ari no guharanira kuzayobora Kenya yaraye abwiye abayoboye be n’abanya Kenya muri rusange ko natsindira kuyobora Kenya azirukana Abashinwa bose azasanga mu bucuruzi bwa caguwa cyangwa ibindi bikorwa bito byagombye kuba bikorwa n’abanyagihugu ubwabo.

Ruto yashakaga kuvuga ko ubucuruzi buto bwihariwe n’Abashinwa bituma abanya Kenya kavukire babura akazi.

N’ubwo iyi ari imvugo ya Politiki  yo gushaka amajwi mu matora, ku rundi ruhande ishobora gukoza agati mu ntozi ku rubyiruko rudafite akazi rugatangira kwigaragambya no guhohotera Abashinwa.

Ubwo yaganirizaga abagize ihuriro bita Kenya Kwanza Alliance Nairobi Economic Forum mu kiganiro cyabereye ahitwa  Ngong Racecourse, Dr Ruto wo mu ishyaka the United Democratic Alliance (UDA) yavuze ko bidakwiye na gato ko Abashinwa ubasanga mu kazi ko ku rwego rwo hasi k’uburyo abaturage bato bakabura.

- Advertisement -

Ruto ati: “ Icyo ntumuzakigireho ikibazo. Dufite indege zihagije zo gushyiramo abo Bashinwa tukabasubiza iwabo.”

Yunzemo ko hari amasezerano Kenya yagiranye n’ibihugu asobanura neza ko hari imirimo bumvikanye ko ari iy’abenegihugu, ko nta munyamahanga ugomba kuyikora.

Iyo mirimo y’abanyamahanga kandi ngo ntigomba kubonekamo gucuruza caguwa, gucuruza ikigage na Fanta n’amata bikonje muri Kiyosike, kugurisha amakara n’indi mirimo nk’iyo.

Visi Perezida William Ruto yavuze biriya nyuma y’uko hari umuturage ukora ibyuma by’ikoranabuhanga wavugiye muri biriya bikorwa byo kwiyamamaza ko hari Abashinwa nabo bakora amaradiyo, telefoni zapfuye bakazisana na televiziyo bigatuma abaturage b’i Nairobi batakaza icyashara.

Umwe mu Bashinwa bacuruza Caguwa i Nairobi.

Uyu muturage witwa Iruku avuga ko ikibababaza kurushaho ari uko Abashinwa batanga ziriya serivisi kuri macye kandi bakaba bafite ibikoresho byiza kurusha abaturage ba Nairobi.

Iruku ati: “ Bohereje abana babo inaha ngo bakore akazi twari dusanzwe dukora bituma dutakaza icyashara kandi ikibabaje kurushaho ni uko twe tudashobora kohereza abacu mu Bushinwa ngo bajye kuhakora.”

Hari n’Umusenateri witwa Johnson Sakaja uhagarariye Nairobi muri Sena ya Kenya uvuga ko Abashinwa batinyuka bakajya kugurisha imyambaro ya caguwa mu isoko ry’ahitwa Gikomba, ndetse ngo hari n’abahagurishiriza kawunga.

Senateri Sakaja ati: “ Mu mategeko yacu harimo ingingo y’uko Umunyamahanga atemerewe gukora akazi umuturage wacu yashobora. Bivuze ko ibyo gucuruza caguwa n’uducogocogo bitari mubyo Abashinwa bemerewe gukoramo business iwacu!”

Muri Gacurasi, 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Kenya yavuze ko bidakwiye ko hari abanyamahanga banditse basaba impushya zo gukora ubucuruzi budakorwa n’abenegihugu ariko bikarangira bashoye mu gukora ‘betting.’

Ubucuruzi hagati ya Kenya n’u Bushinwa bwabaruriwe agaciro ka Miliyoni $227.

Ubushinwa kandi buri gufasha Kenya mu mishinga minini y’ibikorwaremezo harimo n’uwo kubaka gariya moshi yiswe SGR, Umuhanda munini uca hejuru y’Umurwa mukuru, Nairobi, Ikigo cy’inganda kigezweho kiswe Konza City, n’ibindi byinshi.

Mu kwiyamamaza kwe, Ruto yavuze ko natsinda amatora, azashyiraho ikigega cyo gufasha abaturage kubona akazi ndetse no gutera inkunga imishinga.

Nation yanditse ko William Ruto yijeje abayoboke be ko azashyira Miliyoni Sh50 muri kiriya kigega kandi ngo yizeye ko bizafasha abaturage biganjemo urubyiruko kwihangira imirimo ariko Leta ikabaha ‘nkunganire.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version