Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 December 2025 11:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nicolas Maduro: Ifoto: Jesus Vargas/Getty Images)
SHARE

Perezida wa Venezuela yatangarije isi ko burya nta kindi Donald Trump amuziza kitari uko yanze kumuha kuri petelori ihunitse mu butaka bw’igihugu cye.

Nicolás Maduro avuga ko ibyo Amerika imuzira by’uko hari abantu bavana ibiyobyabwenge iwe bakabijyana muri Amerika bagamije ko abayituye batakaza uburyo bwo gutekereza, ari urwitwazo.

Mu gutanga urugero rushyigikira ibyo avuga, Maduro avuga ko kuba ubwato bw’igihugu cye burimo ibikomoka kuri petelori bwafashwe na Amerika, bigaragaza ko nta kindi ishaka kitari uwo mutungo kamere.

Ibi bije bikurikira ibitero Amerika imaze kugaba ku bwato bwavaga muri Venezuela bwegera amazi ya Amerika, Washington ikavuga ko bwabaga burimo abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bagizi ba nabi babaga baje muri Amerika.

Byemeza na benshi ko Venezuela ari igihugu gikungahaye cyane ku bikomoka kuri petelori kuko ihunitse ingana n’utugunguru miliyari 303.

Uyu mutungo ariko ucukurwa gahoro bitewe ahanini n’uko nta shoramari rinini ryabikozweho.

Gucukura uyu mutungo kamere byaragabanutse guhera mu mwaka wa 2000 nyuma y’uko uwategekaga Venezuela icyo gihe witwaga Hugo Chavez afashe ibigo byose byabikoraga akabigira ibya Leta.

Abikorera ku giti cyabo bahise bava mu gihugu basiga abacuraga icyo gihe ari abantu batari babihugukiwe neza.

Nubwo hakiri abacukuzi b’Abanyamerika bakorera ikigo Chevron, nta musaruro mwinshi batanga bitewe ahanini n’ibihano igihugu cyabo cyafatiye Caracas.

Ibihano Amerika yafatiye Venezuela kandi si iby’ubu kuko na Barack Obama yabiyifatiye mu mwaka wa 2015.

Icyo gihe  Amerika yavugaga ko bishingiye k’ukuba Venezuela itubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibi bihano byose hamwe byatumye iki gihugu kitabona abashoramari bafatika bagifasha mu kubaka ibikorwaremezo gikeneye mu gucukura no gutunganya ibikomoka kuri petelori gihunitse.

Nubwo ubutegetsi bwa Washington buterura ko bushaka uriya mutungo kamere, hari bamwe mu bayobozi ba Amerika baca amarenga ko ari uko bimeze.

Mu kiganiro yigeze guha ikinyamakuru Fox News mu ishami ryayo rikora amakuru y’ubukungu, Umusenateri uhagarariye Leta ya Florida witwa María Elvira Salazar yagize ati: “ Ku bigo by’Abanyamerika bicukura petelori, iyo muri Venezuela yaba nziza.”

Gusa ubutegetsi bwa Washington bwo ntibwerura ngo bubyemeze butyo ahubwo buvuga ko icyo bushaka kuri Venezuela ari uguhagarika burundu ko abantu bacuruza ibiyobyabwenge baza kwangiza Abanyamerika.

Buvuga kandi ko Maduro adakurikiza amahame ya Demukarasi  ndetse ko yagiye ku butegetsi yibye amajwi.

Umunyamabanga ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu Biro bya Trump witwa Karoline Leavitt aherutse kubwira abanyamakuru ko iby’ibiyobyabwenge biri mu bibahangayikishije cyane n’ubwo hari  ‘n’ibindi’.

TAGGED:AmerikaibihanoIfotoMaduroPetelori
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga
Next Article Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?