Yahuye N’Abo Mu Muryango We Nyuma Y’Imyaka 66 Baraburanye

Abanyarwanda baca umugani uvuga ko ‘ntawe uvuma iritararenga’ kandi ngo ‘abadapfuye ntibabura kubonana’. Mu buryo buhuje n’iyi migani, umugabo wo muri Uganda ahitwa Soroti yahuye  n’abagize umuryango we bari baraburanye mu myaka 66 ishize.

Uyu mugabo witwa Patrice Okubal afite imyaka 111 y’amavuko. Mu mwaka wa 1957 yaburanye n’abo mu muryango we babanaga ahitwa Guyaguya, ubu ni muri Soroti.

We n’abo mu muryango we ni abo mu nzu y’aba Ibokora Atekok, ikaba imwe mu nzu zigize bumwe mu miryango y’abatuye Uganda.

Ku rundi ruhande, abo muri uwo muryango bibwiraga ko uriya musaza yatabarutse.

- Advertisement -

Ku wa Kabiri w’Icyumweru kizarangira taliki 29, Mutarama, 2023 nibwo abo mu muryango we bagiye kubona babona aratungutse, bakubitwa n’inkuba!

Yaje ashagawe n’abo mu nzu y’aba Kapchemikwen bo muri district ya Bukwo ahitwa Sebei.

Nyuma yo gukubitwa n’inkuba, abo mu muryango we basabwe n’ibyishimo.

Yakiriwe n’abana be babiri basigaye, abuzukuru be ndetse n’abuzukuruza batigeze bamuca iryera kuva bavuka.

Ibyishimo byatumye babaga ikimasa n’ihene bahamagara abagize umuryango barasenga bashima Imana bafatanyije na Pasiteri Samuel Okwapa.

Kuva ku wa Kabiri kugeza kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Mutarama, 2023 abantu baracyabyina bishimira ko umuntu wabo yabonetse nyuma y’imyaka irenga 40 batarabonana.

Mu myaka yose yari amaze atabonana nabo, yaje kugira impanuka aramugara.

Muri iki gihe agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Ajya kuva muri kariya gace yagiye ahunga kubera ko yari amaze gukeneshwa n’urusimbi rwari rwaramamaye muri kariya gace rwakinwaga n’abagabo rwitwaga epiki.

Ni umukino wakinwaga n’abakire boroye, bafite imikumbi.

Amaze kubona ko inka zigiye kumushiraho, yahambiriye utwe arimuka ndetse agenda adasezeye bagenzi be ngo badasigara bamuha inkwenene.

Kuva icyo gihe kugeza ubwo yongeraga kugaragara mu baturage, nta muntu wari uzi irengero rye!]

Umuhungu we mukuru mu bakiriho witwa Pascal Awojat w’imyaka 66 y’amavuko avuga ko bari barahebuye ko Se akiri ho.

Avuga ko nyuma gato y’uko Se ahunze, uriya mukino w’urusimbi waje guhagarikwa kuko n’inka zasaga n’izataye agaciro kubera ifaranga.

Patrice Okubal afite imyaka 111 ashagawe n’abuzukuru n’abuzukuruza be
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version