Hari amakuru atangazwa na Human Right Watch avuga ko abarwanyi ba Al Shabaab bari gutegura abana bazajya kugaba ibitero by’ubwiyahuzi ku ngabo zagiye muri Cabo Delgado mu Mozambique kwirukana yo bariya barwanyi. Izi ngabo zirimo n’iz’u Rwanda.
Bivugwa ko bariya barwanyi bashimuta abana bakabajyana mu mashyamba kubatoza ibya gisirikare bazakoresha bagaba ibitero shuma ku ngabo ziri muri Mozambique.
Ibi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga avuga ko abana bagomba kurindwa intambara n’ibikorwa byayo.
Ikindi ngo ni uko muri bariya bana harimo abafite imyaka 12 y’amavuko.
Ababyeyi bo mu Mujyi wa Palma babwiye Human Rights Watch ko biboneye imbonankubone abana bafite intwaro bari kumwe n’abarwanyi bari baje gusahura mu midugudu hafi aho.
Hari ababyeyi bane bahaye ubuhamya abakozi ba Human Rights Watch bababwira ko babuze abana babo kandi ko nyuma yo kubabura baje kumenya amakuru y’uko bagiye muri Al Shabaab- Islamic State- Mozambique.
Bivugwa ko hari abana baherutse gucika abarwanyi b’uriya mutwe bagaruka iwabo.
Amakuru y’uko hari abana bakoreshwa mu ntambara muri Mozambique si mashya!
Muri Kamena, 2021 hari raporo ya Save The Children yasohotse ivuga ko hari abana 51 banyazwe imiryango yabo bajyanwa gutozwa ibya gisirikare abandi bajya gukoresha uburaya n’abarwanyi bo muri Cabo Delgado.
Hari undi muryango utagengwa na Leta uharanira uburenganzira bw’abatuye icyaro witwa Observatório do Meio Rural (OMR) wavuze ko abana b’abahungu nabo bashimutwa bakajya gufasha abarwanyi kwikorera imbunda n’ibiribwa aho bagiye hose.
Muri Mozambique hahuriye ingabo za SADC zirimo iza Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Botswana n’izindi.
Zahageze zisanga iz’u Rwanda zarahageze kare, nyuma y’uko zihoherejwe binyuze mu bwumvikane hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi.
U Rwanda rwatanze ibindi bihugu by’Afurika, rwohereza muri Mozambique abasirikare hamwe n’abapolisi 1000.
Hakurikiyeho Botswana yoherejeho abasirikare 296 n’aho Afurika y’Epfo yoherezayo abasirikare 1,500.
Ntibyatinze Zimbabwe yoherezayo impuguke mu bya gisirikare zigera kuri 304, zo guhugura abasirikare ba Mozambique mu by‘urugamba.
Angola nayo hari abo yohereje muri Mozambique.
Mu mpera za Nyakanga, inkuru yakwiye ku isi hose ko ingabo z’u Rwanda zarangije kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye umurwa mukuru wa Cabo Delgado witwa Mocímboa da Praia.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse gusura ingabo ze ziri muri Mozambique azibwira ko hari akandi kazi kazitegereje.
Yavuze ko kariya kazi ari ako gutuma abaturage batahutse bagasubira mu ngo zabo, bakomeza gutekana ubuzima bugasubira mu buryo.