Mu Nama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yaraye iteranye, ubuyobozi bukuru bwayo bwasabiye abapolisi 481 kwirukanwa burundu kubera imikorere idakwiye umupolisi w’u Rwanda.
Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Alfred Gasana uherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ngo ayobore iyi Minisiteri ifite mu nshingano zayo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha n’izindi nzego zishinzwe umutekano w’Abanyarwanda imbere mu gihugu.
Inspector General of Police( IGP) Dan Munyuza yavuze ko umubare w’abapolisi bagaragayeho amakosa atandukanye ari munini.
Ngo niyo ampamvu hafashwe icyemezo cyo kubasabira kwirukanwa kugira ngo bigire isomo biha abandi bityo ubunyamwuga muri Polisi y’u Rwanda busagambe.
Muri rusange ariko, ngo Polisi y’u Rwanda ikomeje ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bwayiranze kuva yashingwa.
IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi ikomeje kwesa imihigo mu kubumbatira umutekano ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.
Icyo Minisitiri Gasana avuga kuri Polisi y’u Rwanda…
Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Alfred Gasana yashimye umuhati Polisi y’u Rwanda igaragaza mu kuzuza inshingano zayo.
Yabivuze ubwo yatangizaga Inama nkuru ya Polisi yaraye ibereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ati: “Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba yantumiye muri iyi Nama nkuru yayo nyuma y’iminsi micye mpawe inshingano zo kuba Minisitiri w’umutekano. Inama nkuru ya Polisi ni umwanya mwiza wo kuganira ku bintu by ‘ingenzi bijyanye n’umutekano kandi tukabiha umurongo.”
Avuga ko akazi Polisi ikora gasaba umuhati n’ubushobozi.
Minisitiri Gasana yagaragaje ko imiryango itandukanye ikomeje ishyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu bihugu bitekanye.
Yunzemo ko kuba hari raporo zisohoka zishima u Rwanda kubera umwanya ruriho mu kugira umutekano no gufasha abantu kuwugira biterwa n’umurimo mwiza ukorwa na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.
Ku byerekeye igenzura ikora mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, Minisitiri Alfred Gasana yasabye Polisi gukomereza aho.
Yasezeranije Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi izo arizo zose.
Ku ngingo irebana na COVID-19, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko Urwego ayoboye rwakoranye kandi ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa barwo mu bikorwa bitandukanye mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.
Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda yitabiriwe abapolisi 210 harimo abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye, abayobozi ba Polisi mu Ntara no mu Turere, hari kandi ba ofisiye bato n’abandi bari bahagarariye abapolisi bato.