Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayoboye Igitero Cyishe Abaturage Mu Kinigi Basabiwe Gufungwa Burundu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Abayoboye Igitero Cyishe Abaturage Mu Kinigi Basabiwe Gufungwa Burundu

admin
Last updated: 24 November 2021 1:27 pm
admin
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rukuru rwa gisirikare guhamya ibyaha Selemani Kabayija wari umuyobozi wungirije w’igitero cyagabwe mu Kinigi n’umutwe wa RUD Urunana, cyahitanye abantu 15 naho 14 bagakomereka.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye ibihano abantu 38 baregwa muri iyi dosiye, nyuma yo kumva ubwiregure bwa buri wese mu baregwa.

Bwasabye ibihano birimo gufungwa burundu ku bashinjwa uruhare rukomeye muri kiriya gitero, mu gihe abandi basabiwe gufungwa imyaka 20, abandi 10.

Baregwa uruhare mu gitero cyagabwe n’umutwe wa RUD Urunana ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ijoro rishyira ku wa 4 Ukwakira 2019.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ingabo z’u Rwanda zishe abantu 19 mu bagabye kiriya gitero, abasigaye bahungira muri Uganda, bagenda banafite imbunda zabo.

Harimo bamwe bafashwe bashyikirizwa u Rwanda barimo Sous-Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa, baza gushyikirizwa urukiko.

Gusa mu biganiro byahuje u Rwanda na Uganda muri Gashyantare 2020, rwaje kugagaragaza ko uwari uyoboye kiriya gitero witwa Kapiteni Cassien Nshimiyimana alias ‘Gavana’ akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda aho yahungiye.

Bariya bose baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo.

Baregwa kandi kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

- Advertisement -

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuwa 29 Werurwe 2021.

TAGGED:featuredIterabwobaKinigiMusanzeP5RUD Urunana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abaminisitiri Basabye Ko Abadepite Ba EALA Bagabanywa
Next Article Abafana Ba Rayon Na APR Bakurikiranyweho Guhimba Ibyemezo By’Uko Batanduye COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?