Nyampinga w’u Rwanda akaba anaruhagarariye mu marushwa y’ubwiza yitwa Miss World ari we Grace Ingabire yatangiye gukorana na bagenzi be bahuriye muri ririya rushanwa.
Gukorana kwabo gushingiye ku ngingo y’uko n’ubwo bari mu irushanwa ariko ni abakobwa bagenzi be, bagomba gukorana bya hafi bakabana kivandimwe.
Ingabire ari mu irushanwa riri kubera muri Puerto Rico.
Ryahuje abakobwa batwaye amakamba y’ubwiza mu bihugu byabo mu mwaka wa 2018 na 2019.
Ku rubuga rw’abategura ririya rushanwa handitseho ko ‘akazi katangiye’.
Ikamba rya Miss World muri iki gihe rifitwe na Toni-Ann Singh ukomoka muri Jamaica.
Ann Singh ni umukobwa wa kane ukomoka muri Jamaica wegukanye ririya kamba ndetse ni nawe wagize amahirwe yo kurimarana igihe kuko arifite guhera mu mwaka wa 2019.
Ann Singh na mugenzi we wamubanjirije mu gutwara ririya kamba witwa Silvia Vanessa Ponce de León Sánchez nibo baje guha ikaze barumuna babo baturutse imihanda yose baje guhatanira ririya kamba.
Miss w’u Rwanda Grace Ingabire yageze muri Puerto Rico tariki 21, Ugushyingo, 2021.
Niwe wahawe ibendera ry’u Rwanda ngo ajye kuruhagararira kandi yasabwe kutazarukoza isoni ngo rutsindwe.
Uzatsindira ririya kamba azarambikwa tariki 16, Ukuboza, 2021.
Abakobwa bari kwitabira ririya rushanwa bacumbikiwe muri Hotel yitwa Hyatt Regency Grand Reserve iri ahirwa Rio Grande.
Ni hamwe mu hantu nyaburanga hagize Ikirwa cya Puerto Rico kiri mu Birwa bya Caribbean.
Puerto Rico izwiho kugira amahumbezi aturuka mu Nyanja ya Atlantique igabanya Afurika na Amerika.
Ni igihugu Leta zunze ubumwe z’Amerika zifata nk’icyazo.
Gifite amashyamba cyimeza menshi ariko azwi cyane ni iryitwa El Yunque National Forest, ibisi byitwa Cordillera Central, Sierra de Cayey, Sierra de Luquillo na Sierra de Bermeja.
Kubera ko ari ikirwa, Puerto Rico ifite ahantu hanini hari umucanga hafi y’Inyanja aho abantu bajya kuruhukira no gufata amafu.