Nyampinga w’u Rwanda akaba anaruhagarariye mu marushwa y’ubwiza yitwa Miss World ari we Grace Ingabire ari muri Puerto Rico aho ari guhatanira gutwara Ikamba ryitwa Miss World. Amafoto ye Taarifa ifite aramwerekena asabana na bagenzi, kandi agaragara nk’umuntu ufite akanyamuneza.
Amwe mu mafoto aramwerekana asimbuka mu kirere, andi akamwerekana ari kumwe na bagenzi be bishimye.
Hashize igihe gito hatangiye ibikorwa bigenewe bariya bakobwa kugira ngo bitegure irushanwa nyirizina ryo kuzabatoranyamo uzegukana ririya kamba mu mwaka wa 2022.
Muri iki gihe ririya kamba rifitwe n’umukobwa wo muri Jamaica witwa Toni-Ann Singh..
Ryahuje abakobwa batwaye amakamba y’ubwiza mu bihugu byabo mu mwaka wa 2018 na 2019.
Ku rubuga rw’abategura ririya rushanwa haherutse kwandikwaho ko ‘akazi katangiye’, ko irushanwa ryamaze gutangira mu buryo bweruye.
Ubwo yahagurukaga mu Rwanda ngo ajye kuruhagararira muri ariya marushanwa, Miss Rwanda Ingabire Grace yasabwe kutazarusuzuguza ngo atahe amara masa.
N’ubwo afite akanyamuneza ariko, ku rundi ruhande afite akazi katoroshye ko guhigika bagenzi be 120 baturutse hirya no hino ku isi.
Uzatsindira ririya kamba azaryambikwa tariki 16, Ukuboza, 2021.
Abakobwa bari kuryitabira bacumbikiwe muri Hotel yitwa Hyatt Regency Grand Reserve iri ahirwa Rio Grande.
Puerto Rico ni igihugu kizwiho kugira ikirere gihundagaje amahumbezi aturuka mu Nyanja ya Atlantique igabanya Afurika na Amerika.
Ni igihugu Leta zunze ubumwe z’Amerika zifata nk’icyazo.
Gifite amashyamba cyimeza menshi ariko azwi cyane ni iryitwa El Yunque National Forest, ibisi byitwa Cordillera Central, Sierra de Cayey, Sierra de Luquillo na Sierra de Bermeja.
Kubera ko ari ikirwa, Puerto Rico ifite ahantu hanini hari umucanga hafi y’Inyanja aho abantu bajya kuruhukira no gufata amafu.