Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amavubi Yatangiye Imyiteguro Y’Imikino Ya Mozambique Na Cameroon
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Amavubi Yatangiye Imyiteguro Y’Imikino Ya Mozambique Na Cameroon

admin
Last updated: 08 March 2021 4:26 pm
admin
Share
SHARE

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri ikomeye iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi, yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Cameroon.

Ku wa Gatandatu umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 31 bagomba kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu, yitegura umukino uzayihuza na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 n’uzayihuza na Cameroon ku wa 30 Werurwe 2021 i Douala.

Nyuma yo kubona ibisubizo by’ibizamini bya Covid-19, kuri uyu wa Mbere mu gutondo abakinnyi batangiye imyitozo yoroheje, bakorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ari na yo izaberaho umukino na Mozambique.

Uyu munsi Ikipe yakoze imyitozo inshuro ebyiri, 9h30 na 15h30.

Umwiherero watangiye kuri iki Cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 i Nyamata kuri La Palisse Hotel.

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, inyuma ya Cape Verde yo ifite ane, Mozambique ifite atanu mu gihe Cameroon iyoboye itsinda ifite amanota 10.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu

Olivier Kwizera (Rayon Sports FC), Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya), Eric Ndayishimiye (AS Kigali) na Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

Ba Myugariro

Ange Mutsinzi (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia), Emery Bayisenge (AS Kigali), Thierry Manzi (APR FC), Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia), Faustin Usengimana (Police FC), Hassan Rugirayabo (AS Kigali), Eric Rutanga (Police FC) na 10. Emmanuel Imanishimwe (APR FC).

Abo Hagati

Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden), Olivier Niyonzima (APR FC), Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece), Bosco Ruboneka (APR FC), Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC), Djabel Manishimwe (APR FC), Kevin Muhire (Sahama Club, Oman), Muhadjir Hakizimana (AS Kigali), Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania) na Eric Ngendahimana (Kiyovu SC)

Abataha izamu

Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United), Meddie Kagere (Simba SC), Dominique Savio Nshuti (Police FC), Ernest Sugira (Rayon Sports FC), Lague Byiringiro (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Osée Iyabivuze (Police FC)

Ku kibuga haterwa imiti mu kwirinda COVID-19
Abakinnyi bagera ku kibuga bambaye udupfukamunwa
Bose babanza no gusukura intoki
TAGGED:Amavubifeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intiti y’Umunya Guinée Yubahwaga Cyane Muri Afurika Yazize COVID-19
Next Article Umuhanda W’igitaka Zaza-Sake Waratunganyijwe Ku Nyungu Z’Abaturage
1 Comment
  • Sadiki says:
    08 March 2021 at 4:44 pm

    Aya mavubi nayo arasetsa rwose!

    Reply

Leave a Reply to Sadiki Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?