Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 January 2026 8:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwato bwa Amerika bugwaho indege z'intambara nini.
SHARE

Donald Trump yaburiye Iran ko “igihe kiri kugenda kirangira” cyo kuganira ku masezerano yerekeye gahunda yayo ya nikileyeri. Ibivuze nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu kigobe cy’Abarabu hafi ya Iran.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko amaze kohereza itsinda rinini ry’ingabo zerekeza kuri Iran, zikaba zifite imbaraga nyinshi n’intego ihamye.

Mu gusubiza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ingabo z’igihugu cye nazo ziri maso kandi urutoki rurekura isasu rwamaze gutegurwa.

Avuga ko zizahangana n’igitero icyo ari cyo cyose, cyaturuka mu mazi mu kirere cyangwa ku butaka.

Umuburo wa Trump ukurikiye amagambo yari aherutse gutangaza, asezeranya ko Washington izagira uruhare mu gufasha abigaragambya bashaka impinduka muri Iran ariko ubuyobozi bwayo bukabarasamo.

Abigaragambya bavuga ko ubuzima buhenze bitewe n’itakara rinini ry’agaciro k’ifaranga rya Iran ku buryo idolari rimwe ry’Amerika rivunja miliyoni irenga y’amafaranga ya Iran.

Hari ikigo kita ku burenganzira bwa muntu kitwa Human Rights Activists News Agency (HRANA) gifite icyicaro muri Amerika kivuga ko abantu barenga 6,301 bishwe baguye muri iriya myigaragambyo kuva yatangira mu mpera z’Ukuboza, 2025.

HRANA ivuga kandi ko iri gukurikirana izindi raporo zivuga ko abantu bagera ku 17,000 bapfuye, gusa iyi ikaba imibare ihindagurika kandi ubutegetsi bwa Iran ntiburagira umubare uhamye butangaza kuri iyo ngingo.

Imvugo Trump afite muri iyi minsi, igaragaza ko atakitaye ku myigaragambyo ahubwo ahanze amaso iby’intwaro za kirimbuzi ashinja Iran gukomeza gutunga.

Ku rubuga rwe Truth Social yagize ati:  “Nizere ko Iran izihutira kuza ku meza y’ibiganiro iganire ku masezerano aringaniza kandi arimo ubutabera ya  NTA NTWARO ZA NIKILEYERI.”

Yongeyeho ko ingabo yohereje hafi ya Iran ziruta izo yigeze kohereza muri Venezuela mbere y’uko ingabo za Amerika zifata mpiri uwari umuyobozi w’icyo gihugu, Nicolás Maduro.

Trump yavuze ko izo ngabo “ziteguye, zishoboye kandi zifite ubushake bwo gusohoza ubutumwa bwazo vuba, ku muvuduko n’imbaraga, nibiba ngombwa.”

Agaruka ku bitero Amerika yagabye ku bigo bya nikileyeri bya Iran muri Kamena, 2025, mu ntambara y’iminsi 12 Iran yarwanye na Israel, Trump yaburiye agira ati: “Igitero gikurikiraho kizaba kibi cyane kurushaho!”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, abwira Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ku wa Gatatu ko ubutegetsi bwa Iran “bishoboka ko ari bwo bunaniwe cyane kurusha ubundi ku isi kandi mu bihe byose”.

Ati: “Nta bushobozi bafite bwo gukemura ibibazo by’ingenzi by’abigaragambya, bigendanye ahanini n’uko ubukungu bwabo bwasenyutse.”

Yongeyeho ko ibiri kuba ubu ari ugushyira ingabo n’ibikoresho mu karere kugira ngo birinde “icyo Iran yakora kibangamira abasirikare bacu.”

Iran yo ivuga ko iby’intwaro za kirimbuzi ishinjwa ari urwitwazo kandi ko n’izo ifite zitagamije kugirira nabi uwo ari we wese ahubwo ari izo kwiteza imbere.

Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Kazem Gharibabadi we yavuze ko nta biganiro byeruye biri kuba hagati ya Iran na Amerika, n’ubwo hari “guhanahana ubutumwa.”

Ikoresheje amakuru afunguye (open-source), BBC Verify yashoboye gukurikirana zimwe mu ngabo za Amerika zoherejwe muri aka karere, aho amashusho ya satelite agaragaza ko nibura indege rutura  z’intambara 15 zageze ku kigo cya gisirikare cya Muwaffaq Air Force Base kiri mu bwami bwa Jordan.

Hari kandi kwiyongera kw’indege ziri kugana mu bigo bya gisirikare muri Jordan, Qatar no ku kirwa cya Diego Garcia mu Nyanja y’Abahinde.

BBC Verify yagaragaje indege nyinshi zitwara imizigo n’izongera lisansi mu ndege z’intambara, mu gihe drones n’indege z’ubutasi zo mu bwoko bwa P-8 Poseidon zagaragaye hafi y’ikirere cya Iran.

Ingabo nyinshi zo mu nyanja ziyobowe n’ubwato bunini butwara indege bwitwa USS Abraham Lincoln nazo zageze mu Burasirazuba bwo Hagati nk’uko umuyobozi mu gisirikare cya Amerika yabitangarije BBC Verify.

Hagati aho, Iran yohereje ubwato IRIS Shahid Bagheri butwara drones hafi y’inkombe zayo  nk’uko bigaragara ku mashusho ya satelite.

Mu masezerano ya nikileyeri yo mu mwaka wa  2015, Iran yari yemerewe kudatunganya Uranium ku rwego rutarenga 3.67%, kandi yari yabujijwe gukorera iyo mirimo mu kigo cya Fordo mu gihe cy’imyaka 15.

Ariko Trump yayavuyemo mu mwaka wa  2018, avuga ko atari ahagije mu gukumira Iran kugera ku ntwaro za nikileyeri, asubizaho ibihano byasenye cyane ubukungu bwa Iran.

Iran nayo yahisemo kuva muri  ayo masezerano buhoro buhoro, cyane cyane ku bijyanye no gutunganya buriya butare bwa Uranium.

Abayobozi ba Amerika bavuze ko Iran igomba guhagarika gutunganya Uranium, kugabanya gahunda yayo y’ibisasu bya missiles no guhagarika gufasha imitwe iyishamikiyeho mu Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo haboneke amasezerano mashya.

Igitero cya nyuma Amerika yagabye ku bigo bya nikileyeri bya Iran cyabaye muri Kamena, 2025, kigabwa ku bigo bya Fordo, Natanz na Isfahan, mu gikorwa cyiswe “Midnight Hammer”.

Amerika yavuze ko icyo gitero cyasubije inyuma cyane ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro za nikileyeri.

Ariko umuyobozi muri radiyo ya Leta ya Iran, Hassan Abedini, yavuze ko Iran “itahombejwe cyane nacyo kuko ibikoresho byari byamaze gukurwa muri ibyo bigo.”

Mu kwihorera, Iran yarashe missiles ku kigo cya gisirikare cya Amerika muri Qatar.

TAGGED:AmerikafeaturedIndegeIntambaraIran
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse
Next Article Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abatarahererekanya Ibinyabiziga Babikore Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Rwanda: Umubare W’Abarwara Mu Mutwe Kubera Inzoga Uriyongera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?