Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame uri i Riyad muri Arabia Saoudite azahatangira ikiganiro ku byakorwae ngo iterambere rifatika rigerweho rizarambe kandi ritekanye.
Inama yitabiriye yitwa The Future Investment Initiative, ikaba inama ya cyenda ihuza Abakuru b’ibihugu, abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga.
Yitabirwa kandi n’abafata ibyemezo mu by’ikoranabuhanga n’ishoramari bo muri za Leta n’abo mu bikorera ku giti cyabo.
Muri iyo nama y’iminsi itatu, Paul Kagame azitabira ikiganiro kizamuza n’abandi bayobozi bakazaganira ku cyakorwa ngo haboneke umutekano mu by’ubukungu.
Azaba ari kumwe na Perezida wa Guyanna, uwa Kosovo, uwa Bulgaria, Colombia, Albania na Minisitiri w’Intebe wa Bermuda.


