Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Biyemeje Gufasha Abafite Ubumuga Bwo Kutumva No Kutavuga Kumenya Iby’Imyororokere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Biyemeje Gufasha Abafite Ubumuga Bwo Kutumva No Kutavuga Kumenya Iby’Imyororokere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2022 1:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasore batatu barimu babiri barangije Kaminuza n’umwe ukiyiga mu ishami ry’ubuvuzi bishyize hamwe batangiza uburyo bwo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kumenya iby’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo batazajya bahohoterwa cyangwa ngo bitware mu buryo bushobora kubashyira mu kaga.

Umwe muri bo ari nawe ubayoboye witwa Emmy Nsanzabaganrwa avuga ko bashinze uriya muryango tariki 03, Kamena, 2021 babikora bagamije gufasha Abanyarwanda bafite buriya bumuga kubona amakuru, bigakorwa binyuze mu gutambutsa buriya butumwa ku mbuga nkoranyambaga.

Bumwe mu buryo avuga ko we na bagenzi be bakoresha kugira ngo bageze ubutumwa ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona ni ukubucisha kuri YouTube( hagakoreshwa amarenga), kuri Twitter no kuri Facebook.

Icyo Nsanzabaganwa avuga bazanye cy’umwihariko ni uguha abafite ubumuga bwo kutumva amakuru y’ubuzima bw’imyororokere binyuze mu rurimi rw’amarenga bakorera kuri YouTube.

Ati: “ Amakuru tuyatanga tuyanyujije ku mbuga zacu nka YouTube channel, Twitter na  Facebook.  Urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga twabashyiriyeho  gahunda izajya ibafasha kubona amakuru k’ubuzima bw’imyororokere  binyuze mu gukora video zisemuye mu buryo bw’amarenga.”

Umushinga wo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere bawise IMENYE MUBYEYI.

Ikindi ni uko bagamije guhugura abandi Banyarwanda kugira ngo bamenye ururimi rw’amarenga bityo bajye bashobora gufasha bagenzi babo bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Muri uru rwego, bavuga ko bizeye ko bazagira uruhare mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda cyane cyane ko abangavu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iyo bahohotewe babura uwo babibwira ngo abumve kuko abazi amarenga ari bacye cyane mu Rwanda.

Intego yabo ni iyo gutanga ubutumwa k’ubuzima bw’imyororokere ariko ubwo butumwa bukaba busemuye mu marenga kugira ngo abatavuga cyangwa ntibumve nabo badacikanwa.

Umwe muri ba basore batatu  witwa Alexis Mbanjimbere niwe wazanye iki gitekerezo kandi asanzwe azi neza ururimi rw’amarenga  bityo akaba ari nawe ufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kumva ubtumwa buri gutangwa.

Kuva tariki 03, Kamena, 2021 ubwo batangiraga gukora, bamaze gufasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu turere twa Nyarugenge, Musanze, Kayonza, Gatsibo na Ruhango.

Ni ngombwa kumenya ko nta mategeko agenga ururimi rw’amarenga akoreshwa mu mico yose. Ibi bishatse kuvuga ko ururimi rw’amarenga rukoreshwa muri Koreya y’Epfo rushobora kuba rutandukanye n’urukoreshwa Nouvelle Zélande, nk’uko urukoreshwa i Banjul muri Gambia rushobora kuba rutandukanye n’urukoreshwa Nouakchott muri Mauritanie.

Inyandiko zemerwa n’intiti zemeza ko abantu ba mbere batangiye gukoresha ururimi rw’amarenga ari Abagereki bo ku gihe cy’umuhanga muri Filozofiya witwaga Socrate.

Hari inyandiko yo mu Kinyajana cya 5 Mbere ya Yezu yanditswe n’uwahoze ari umunyeshuri wa Socrate witwaga Platon ivuga ko Socrates ari we wagiriye abantu inama yo gutangiza ururimi rw’amarenga kugira ngo Abagereki bari bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu gihe cye bumve ubwenge yabigishaga.

Ngo yarababwiye ati: “ Nk’ubu tubaye tudafite ururimi n’ijwi, nta kuntu twajya tuganira binyuze mu kuzunguza ibiganza, igihimba n’umutwe ariko tukumvikana?”

Amateka yemeza ko umuntu wa mbere wakoze urutonde rw’ibimenyetso bigize ururimi rw’amarenga ari umugabo witwaga Pedro Ponce de León (1520–1584).

TAGGED:FacebookfeaturedImbugaKaminuzaTwitterUbumuga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jason Derulo Yateye Ikofe Uwamwise Usher
Next Article Urujijo kuri Kaminuza Ikomokaho Icyemezo Cyafungishije Egide Igabe
1 Comment
  • Stephane MUNYANZIZA says:
    09 January 2022 at 11:14 pm

    nukuri bakomereze aho rwose

    Reply

Leave a Reply to Stephane MUNYANZIZA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?