Jérémie Misago usanzwe wandikira ikinyamakuru Burundi Iwacu aravugwaho gushimutwa. Ni ibyemezwa n’abayobozi b’ikinyamakuru yari asanzwe yandikira.
Hagati aho ariko, uyu munyamakuru yaraye yumvikanye mu ijwi rye ariko rivugana ikiniga, abwira bagenzi be ko ari mu gihugu.
Yababwiye ati: “ Ndi mu gihugu imbere kandi meze neza. Ibyo nibyo nabashaka kubabwira kugeza ubu…”
Bivugwa ko abakozi ba Burundi Iwacu batangiye kubura mugenzi wabo mu mpera z’Icyumweru gishize cyarangiye Taliki 20, Ugushyingo, 2022.
Ubuyobozi bw’iki kinyamakuru buvuga ko nyuma yo kubura umukozi wabo, ikibazo bakigejeje kuri Komiseri wa Polisi mu Mujyi wa Bujumbura.
Antoine Kaburahe uyobora ikinyamakuru Burundi Iwacu ati: “Nishimiye uruhare rwa polisi mu gushakisha umunyamakuru J. Misago, birashimishije cyane. Abapolisi barigukora cyane kandi turakomeza gukorana.”
Ibura rya Misago ryamenyeshejwe n’itsinda rishinzwe uburenganzira bwa muntu naryo ritangira iperereza.
Abo mu muryango wa Misago bavuga ko yabuze ubwo yavaga ahitwa Nyakabiga ajya i Bujumbura mu Mujyi.
Icyo gihe ngo yiteguraga kujya kwereka umukunzi we abo mu muryango we batuye ahitwa Kiyogoro.
Icyakora ngo ntiyaje kumenya uko yavuye mu modoka, akisanga aho yahamagariye bagenzi be ababwira ko ari ho ari kandi ari muzima!
Basabye inzego z’umutekano gukurikirana ibura rye cyangwa bakamenyeshwa nimba afunzwe nk’uko bikunda gukorwa ku banyamakuru batangaza ibitagenda neza mu Burundi.