Nyuma y’igihe cyo gutegereza icyemezo gifatwa, ikipe y’u Rwanda yakuwe mu Irushanwa nyafurika rya Volleyball mu bagore ririmo kubera i Kigali, hashingiwe ku birego bishinja Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) kwifashisha abakinnyi badafite ibyangombwa.
Minisiteri ya Siporo yemeje ko yahise ifata mu nshingano imiyoborere y’iri rushanwa ririmo kubera muri Kigali Arena.
Abakunzi b’uyu mukino bari bamaze iminsi ibiri mu rujijo, guhera ubwo ku wa Kane abakinnyi b’u Rwanda na Senegal binjiye muri Kigali Arena bagatangira kwishyushya, bitegura ko mu mwanya muto bacakirana.
Aho kugira ngo umukino utangire, abategura imikino baje kugaragara bajya impaka nyinshi, nyuma biza gutangazwa ko “umukino usubitswe ku mpamvu za tekiniki” nk’uko komiseri w’umukino icyo gihe yabitangaje.
Abafana bari bazinduwe no kureba ibilo bivuza ubuhuha basabwe guhita bataha.
Itangazo ryasohowe na Ministeri ya Siporo rigira riti “Nyuma y’ikirego cyatanzwe ku Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo yafashe icyemezo cyo gufata mu nshingano imiyoborere ya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball irimo kuba, ikazasozwa ikipe y’u Rwanda itongeye kugaragaramo.”
Yakomeje iti “Iperereza kuri ibyo birego by’Impuzamashyirahamwe Mpuzamahangaya ya Volleyball ryatangijwe na Minisiteri ya Siporo kandi ibizavamo bizatangazwa mu gihe cya vuba.”
Ibintu byageze aha hose nyuma y’ibirego byatanzwe na Morocco na Nigeria, byareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi bo muri Brazil badafite ibyangombwa.
Haje kumenyekana amazina ane ya Aline Siwurira wambara nimero 2, Apolinario Caroline nimero 3, Mariana de Silva nimero 6 na Moreira Gomes wambara nimero 16 nk’uko bigaragara mu kirego cyatanzwe na Nigeria.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Nigeria ryandikiye CAVB, risaba ko ibyavuye mu mukino n’u Rwanda byateshwa agaciro, Nigeria igahabwa intsinzi.
U Rwanda rwari rwatsinze Nigeria amaseti 3-0.
Ibi byose birimo kuba mu gihe u Rwanda rwari rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza.
Rwasabwaga gushimangira intsinzi ku mukino wa Senegal, ngo ruzamuke nk’ikipe ya mbere mu itsinda, ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka.
Hategerejwe n’ibihano
Mbere y’uko u Rwanda rwitabira irushanwa, rwabanje gushaka abakinnyi b’intoranywa, haza igitekerezo cyo kwitabaza bamwe mu bakinnyi bo muri Brazil cyane ko umutoza Paulo De Tarso ari ho akomoka.
Hari amakuru ko FRVB yakiriye ibaruwa yaturutse muri Brazil ivuga ko abo bakinnyi nta shyirahamwe rya Volleyball ryabandikishije nk’aho ari abaryo, bityo ko bashobora kwandikisha n’u Rwanda, bakarukinira.
Gusa ayo makuru yaje gukemangwa, ari nayo yazamuye ibirego.
Mu gihe bivugwa ko iperereza ryatangiye, bigaragaye ko habayemo amakosa, ingingo ya 12.2 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIVB yemejwe mu mwaka ushize wa 2020 iteganya ibihano ku makipe n’abakinnyi bagaragaye mu irushanwa batabyemerewe.
Iteganya “gukura uwo mukinnyi mu irushanwa, guterwa mpaga ku mikino wa mukinnyi yagaragayemo, guca ihazabu ishyirahamwe ry’umukino cyangwa ikipe umukinnyi yagaragayemo amafaranga 30,000 y’amasuwisi kuri buri mukinnyi utemewe wagaragayemo, no guhagarika ishyirahamwe ry’umukino, shampiyona, amakipe, abakinnyi n’abayobozi babigizemo uruhare mu gihe kigera ku myaka ibiri.”
Imibare igenekereje yerekana ifaranga rimwe ry’amasuwisi ringana na 1,070 Frw, bivuze ko ukubye n’abakinnyi bane bagaragajweho ikibazo ku Rwanda, rwacibwa 120,000 CHF, bingana na miliyoni nibura 128 Frw.
Amategeko agenga amarushanwa ya FIVB yo mu 2020, asobanura neza mu ngingo ya 2.4.1 ko umukinnyi aba uw’ishyirahamwe runaka iyo rimwandikishije bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu mikino yemewe.
Aba uwaryo kandi iyo rimuhaye ibyangombwa nk’umukinnyi akuzuza imyaka 14 aribarizwamo. Iyo agejeje imyaka 14, ishyirahamwe rimwandikwaho ni irimuhaye bwa mbere ibyangombwa byo gukina mu ikipe irishamikiyeho.
Icyo gihe abarwa nk’umukinnyi w’iryo shyirahamwe, hatitawe ku bundi bwenegihugu afite.
Ingingo ya 2.4.2 ariko iteganya ko iyo umukinnyi afite gusa ubwenegihugu bw’ikindi gihugu butari ubw’iryo shyirahamwe, “yemererwa gukina mu ikipe y’igihugu y’ishyirahamwe rye iyo amaze kubona ubwenegihugu bwaryo.”
Kuri uyu wa Gatandatu hasohotse amakuru ku biganiro byahuje CAVB, FIVB n’u Rwanda, bikubiye mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij.
Igaragaza ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasabaga ko ibihano byafatiwe abakinnyi na FRVB bihita bikurwaho, irushanwa rigakomeza nta nkomyi.
Ku ruhande rwa FIVB, yo yagaragaje ko idashobora gufata ibyemezo bitandukanye n’amabwiriza mpuzamahanga yishyiriyeho, agenga amarushanwa.
FIVB yavuze ko “ihagarikwa ry’abakinnyi kimwe n’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda bigumaho, ndetse imikino yose yakinwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda rugaterwamo mpaga, hakurikijwe amategeko ya FIVB.”
Ntabwo ibihano bijyana n’icyemezo cyo gukurwa mu irushanwa biratangazwa, ariko ziriya ngingo ni zo zizifashishwa.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa 12 Nzeri, ryagombaga kurangira ku wa 20 Nzeri 2020.
Ntabwo haramenyekana niba ingengabihe izubahirizwa cyangwa niba iminsi izongerwa, bijyanye n’imikino yamaze gusubikwa.