Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Cabo Delgado Igiye Kubakwa Bushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Cabo Delgado Igiye Kubakwa Bushya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 October 2021 5:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kubakwa kw’iyi Ntara  bizakorwa binyuze mu nkunga izatangwa n’abafatanyabikorwa ba Leta ya Mozambique barimo na Banki y’Isi. Iyi banki yarangije kurekura miliyoni 100$ zo guhita hatangira gukorwa ibikorwa by’ibanze bwo gusana ibice by’ibanze by’uriya mujyi.

Uyu mujyi uherutse kubohorwa n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu rugamba rwo kwirukana abarwanyi bari bamaze imyaka itatu barigaruriye iriya Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Ni Intara iri mu zikize kuri Petelori na gazi muri Mozambique.

Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Mozambique witwa Idah Pswarayi-Riddihough avuga ko byabaye ngombwa ko iriya banki igira amafaranga iteganya yo gusana ibikorwa remezo bizakenerwa n’abaturage bari gutahuka basubira mu byabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Madamu Idah Pswarayi-Riddihough avuga ko Banki ahagarariye muri Mozambique iteganya kuzongera andi mafaranga mu gusana Cabo Delgado uko ibintu bizagenda bisubira mu buryo kandi mu bice byinshi by’iriya Ntara

Igice cya mbere cy’ariya mafaranga kizatangira gushorwamo mu mishinga muri Mutarama, 2022.

Ku ikubitiro hazabanza gusanwa inzu za Leta, ibitaro, amashuri, imiyoboro y’amazi n’ibindi.

Imbumbe y’amafaranga Banki y’isi yateguye mu gusabna Cabo Delgabo ingana na miliyoni 300$.

Nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zibohoye Cabo Delgado, Perezida Paul Kagame yarazisuye.

- Advertisement -

Mu kiganiro yahaye ingabo ze n’iza Mozambique zari ziyobowe n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Mozambique akaba na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zigifite akazi kandi karebana no gutuma abaturage batekana.

Kagame yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado ari kimwe mu byerekana ubufatanye bw’abatuye Afurika.

Ati: “ Abatuye Cabo Delgado n’ahandi muri Mozambique bakeneye umutekano, bakabaho batekanye bakora akazi kabi nta kibabuza gusinzira, bagakora bakiteza imbere.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Mozambique bwatumye ingabo z’ibihugu byombi zifatanya mu guhashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado.

TAGGED:featuredIngaboKagameMozambiqueNyusiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yafunze Hakuzimana Abdou Rashid Ashinjwa Guhakana Jenoside
Next Article Ikigo Cy’Imisoro Cyinjije Imisoro Irenzeho Miliyari 60.1 Frw Ku Ntego Y’Umwaka 2020/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?