Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2026 12:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Faustin-Archange Touadéra
SHARE

Faustin-Archange Touadéra niwe watangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Repubulika ya Centrafrique ko ari we watsindiye kuba Perezida wa Repubulika.

Yatsinze ku majwi76.15%, nk’uko byatangajwe by’agateganyo na Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu (ANE), nyuma y’ibarura ry’ibyavuye muri ayo matora.

Yari asanzwe ari we uyobora iki gihugu kigeze kumara imyaka myinshi mu mvururu zishingiye kuri politiki, amadini n’amoko.

Amatora yabaye Tariki 28, Ukuboza, 2025 niyo yatsinzemo abo bari bahanganye barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Anicet-Georges Dologuélé wagize amajwi 14.66% na Hénri-Marie Dondra wagize amajwi 3.19% nawe akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Bombi ntibemera ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora, bakavuga ko habayeho kwiba amajwi.

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Centrafrique ruzatangaza ibyavuye muri aya matora ku buryo bwa burundu bitarenze Tariki 20, Mutarama, 2026.

Mu mwaka wa 2016, nibwo Archange Touadéra w’imyaka 68 yatorewe bwa mbere kuyobora iki gihugu.

Mbere yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva muwa 2008 kugeza mu mwaka wa 2013.

Mu mwaka wa 2023, muri Centrafrique habaye amatora yo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ku bijyanye na manda y’Umukuru w’Igihugu.

Manda yavanywe ku myaka itanu ishyirwa ku myaka irindwi, bikaba biri mu byatumye Archange Touadéra yemererwa kwiyamariza manda ya gatatu, ari nayo yatorewe kuyoboramo iki gihugu, mu matora yitabiriwe ku kigero cya 52.42%.

Archange Touadéra yagiye k’ubutegetsi asimbuye Cathérine Samba Panza wari uyoboye Leta y’inzibacyuho kuva Tariki 23, Mutarama, 2014.

TAGGED:AmatoraCentrafriquefeaturedPerezidaToaudera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela
Next Article Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?