Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD riherutse kwizihiza imyaka 20 rimaze ku butegetsi. Rivuga ko ryatumye igihugu gitera imbere naho abatavuga rumwe naryo bo muri Sahwanya FRODEBU bakavuga ko ahubwo ibintu byadogereye.
Ku wa Gatanu tariki 30, Kanama, 2025 nibwo abayobozi ba CNDD-FDDD bahuriye kuri stade bita Ingoma iri i Gitega bahahurira n’abahagarariye Imbonerakure mu gihugu hose bifatanya n’abaturage kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 20 bamaze ku butegetsi.
Perezida Ndayishimiye yabwiye abari aho ko igihugu ayoboye muri iki gihe cyateye mbere kurusha uko byahoze, asaba abaturage gukomereza aho.
Abitabiriye kiriya gikorwa baje baturuka muri Komini 42 zigize Uburundi, hakaba hari abasore n’inkumi 4.800 bahagarariye Imbonerakure.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye gitekanye, ko amahoro yagarutse kandi mu buryo buzaramba.
Ati: “ Twarwaniye amahoro n’iterambere kugira ngo buri muturage abeho neza binyuze mu gukora kandi agakora atekanye”.
Yabwiye Abarundi ko igihugu cye bazakirinda kugira ngo hatazagira umwanzi ugitera.
Ndayishimiye yabwiye abari aho ko abaturage be bose bagomba kumva ko ari abarwanyi, abo bita Abakenyererarugamba b’ishyaka.
Hejuru y’umutekano, Evariste Ndayishimiye avuga ko abaturage be bateye imbere, ko babayeho neza kurusha mbere.
Ashima ko ishyaka rye ryashyizeho uburyo bwo guheraho ngo abantu batere imbere, ababwira ko igisigaye ari uko abaturage bashyiraho akabo, bakubaka igihugu.
Yemeza ko abaturage b’Uburundi barya bagahaga, buri wese akaba afite amafaranga, abasaba ko bakwiye gukomeza gukora kugira ngo batazasubira inyuma.
Perezida w’Uburundi yaboneyeho gushima ko ishyaka rye riherutse gutsinda amatora.
Abatavuga rumwe na Leta barabihakana

Abo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryitwa Sahwanya FRODEBU bo bavuga ko ibintu ahubwo byazahaye.
Patrick Nkurunziza uyobora iri shyaka avuga ko ibyo CNDD-FDD yigamba mu by’ukuri atari byo ahubwo ko iri shyaka ryanze nkana gukurikiza ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, kuri we aya akaba ishingiro ry’ubumwe bw’Abarundi.
Nkurunziza avuga ko imiyoborere y’ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihe yagaruye igitugu kuko, kuri we, hategeka ishyaka rimwe rukumbi.
Yemeza ko ubutegetsi nta kindi bushingiyeho uretse ruswa n’ikimenyane.