Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2025 2:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imbonerakure
SHARE

Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD riherutse kwizihiza imyaka 20 rimaze ku butegetsi. Rivuga ko ryatumye igihugu gitera imbere naho abatavuga rumwe naryo bo muri Sahwanya FRODEBU bakavuga ko ahubwo ibintu byadogereye.

Ku wa Gatanu tariki 30, Kanama, 2025 nibwo abayobozi ba CNDD-FDDD bahuriye kuri stade bita Ingoma iri i Gitega bahahurira n’abahagarariye Imbonerakure mu gihugu hose bifatanya n’abaturage kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 20 bamaze ku butegetsi.

Perezida Ndayishimiye yabwiye abari aho ko igihugu ayoboye muri iki gihe cyateye mbere kurusha uko byahoze, asaba abaturage gukomereza aho.

Abitabiriye kiriya gikorwa baje baturuka muri Komini 42 zigize Uburundi, hakaba hari abasore n’inkumi 4.800 bahagarariye Imbonerakure.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye gitekanye, ko amahoro yagarutse kandi mu buryo buzaramba.

Ati: “ Twarwaniye amahoro n’iterambere kugira ngo buri muturage abeho neza binyuze mu gukora kandi agakora atekanye”.

Yabwiye Abarundi ko igihugu cye bazakirinda kugira ngo hatazagira umwanzi ugitera.

Ndayishimiye yabwiye abari aho ko abaturage be bose bagomba kumva ko ari abarwanyi, abo bita Abakenyererarugamba b’ishyaka.

Hejuru y’umutekano, Evariste Ndayishimiye avuga ko abaturage be bateye imbere, ko babayeho neza kurusha mbere.

Ashima ko ishyaka rye ryashyizeho uburyo bwo guheraho ngo abantu batere imbere, ababwira ko igisigaye ari uko abaturage bashyiraho akabo, bakubaka igihugu.

Yemeza ko abaturage b’Uburundi barya bagahaga, buri wese akaba afite amafaranga, abasaba ko bakwiye gukomeza gukora kugira ngo batazasubira inyuma.

Perezida w’Uburundi yaboneyeho gushima ko ishyaka rye riherutse gutsinda amatora.

Abatavuga rumwe na Leta barabihakana

Patrick Nkurunziza uyobora iri shyaka avuga ko ibyo CNDD-FDD yigamba mu by’ukuri atari byo.

Abo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryitwa Sahwanya FRODEBU bo bavuga ko ibintu ahubwo byazahaye.

Patrick Nkurunziza uyobora iri shyaka avuga ko ibyo CNDD-FDD yigamba mu by’ukuri atari byo ahubwo ko iri shyaka ryanze nkana gukurikiza ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, kuri we aya akaba ishingiro ry’ubumwe bw’Abarundi.

Nkurunziza avuga ko imiyoborere y’ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihe yagaruye igitugu kuko, kuri we, hategeka ishyaka rimwe rukumbi.

Yemeza ko ubutegetsi nta kindi bushingiyeho uretse ruswa n’ikimenyane.

TAGGED:CNDD-FDDNdayishimiyePolitikiUburundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600
Next Article Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?