Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2026 12:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu mugabo ubwo yari ari mu rukiko kuri uyu wa Gatatu.
SHARE

Shema Arnaud wamamaye ku izina rya DJ Toxxyk yagejejwe mu rukiko asomerwa ibyo aregwa, muri byo yemera ko yakoze icyaha cyo guhunga amaze gukora cyangwa guteza impanuka, yemera kandi ko yakoze ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Gusa yunzemo ko hari ibyaha atemera birimo ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imikoreshwa nkabyo, kandi ahakana ko yanze gupimishwa icyuma gipima inzoga mu maraso.

Urubanza rwe rwabereye mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rukurikiranwa n’abantu benshi barimo n’abanyamakuru bari baje kumva iby’iki cyamamare mu kuvangavanga umuziki, abo bita DJs ( Disk Jokers).

Tariki 21, Ukuboza, 2025 nibwo inkuru y’uko uyu mugabo yagonze umupolisi akamwica yamenyekanye.

Icyo gihe, Polisi yatangaje ko iriya mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 20, Ukuboza, 2025 ubwo uwo munyamuziki yagongaga uwo mupolisi wari mu kazi ko gucunga umutekano akamuhitana.

Yamugongeye mu Mujyi wa Kigali ahitwa kuri Peage mu Kiyovu, imodoka ya Toxxyk iramukururana imugeza muri metero 30 hirya y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu ACP Boniface Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko uwo musore yafashwe akaba yarahise afungirwa kuri station ya Polisi ya Remera mu Karere ka Gasabo.

Polisi yemezaga ko Toxxyk yari yanyoye inzoga nyinshi.

Byahise bitangazwa kandi ko yafatiwe mu Karere ka Karongi agerageza guhungira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iyo uciye i Karongi, uba ushobora kugera muri DRC unyuze muri Nyamasheke ukambukira muri Rusizi, ukaba wahanyura ugana i Bukavu.

TAGGED:DJImpanukaRwandaToxxykUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo
Next Article Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Imyidagaduro

Nigeria: Umuhanzi Ifunanya Yishwe N’Inzoka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Grammy Awards: Kendrik Lamar Yahize Abandi Baraperi Mu Bihembo Byinshi Abitse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?