Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, Dr. Jean Damascene Bizimana agirwa Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Johnston Busingye wari umaze igihe kirekire ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta agirwa Ambasaderi mu Bwongereza.
Dr Bizimana ni we wa mbere ugiye kuyobora Minisiteri y’Ubumwe be’abanyarwanda, yemejwe n’inama y’abaminisitiri muri Nyakanga, iba Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma y’u Rwanda.
Yari amaze igihe ayobora Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside. Mbere yaho yari umusenateri.
Muri iyo Minisiteri kandi, Clarisse Munezero yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.
Mu basohotse muri Guverinoma ni Johnston Busingye, wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta guhera ku wa 24 Gicurasi 2013.
Yagizwe ambasaderi mu Bwongereza, umwanya yasimbuyeho Yamina Karitanyi wari uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, Malta na Ireland.
Yamina yagaruwe mu Rwanda, agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda.
Uwo mwanya wari usanzweho Francis Gatare, mu mpinduka Perezida Paul Kagame yakoze akaba yamugize Umujyanama we mukuru mu bijyanye n’ubukungu.
Mu zindi mpinduka zakozwe, Dr. Fidele Ndahayo yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike, ikigo gishya giheruka gushingwa.
Ni mu gihe Dr. Thierry Mihigo Kalisa yagizwe umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda. Ni umwanya wahozeho Prof Kigabo Thomas uheruka kwitaba Imana.