Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangajwe nk’umukandida wenyine urimo guhatanira kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima (WHO), ku buryo amahirwe ari yose ko azahabwa manda ya kabiri.
Uyu mugabo ukomoka muri Ethiopia yatorewe kuba umuyobozi mukuru wa WHO ku wa 23 Gicurasi 2017, muri manda y’imyaka itanu yatangiye ku wa 1 Nyakanga 2017.
Biteganywa ko umuyobozi mushya azemezwa mu nama y’Inteko rusange ya 75 ya WHO izaba muri Gicurasi 2022, mu itora rikorwa mu ibanga. Umukandida azabanza kwemezwa n’Inama y’ubutegetsi izaterana muri Mutarama 2022.
Inyandiko igaragara ku rubuga rwa WHO yemeza ko “Umukandida umwe rukumbi ari we watanzwe n’ibihugu binyamuryango kugeza ku munsi ntarengwa wa tariki 23 Nzeri 2021: Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru.”
Mu bihugu 28 byashyigikiye Dr Tedros nk’umukandida harimo n’u Rwanda. Ntabwo ariko hagaragaraho igihugu akomokamo cya Ethiopia.
Mu ibaruwa Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Ngamije Daniel yandikiye Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya WHO, Dr Patrick Amoth ku wa 13 Nzeri 2021, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda isanga ari mu mwanya mwiza wo kuguma muri ziriya nshingano muri manda ya kabiri.
Muri manda ya mbere ntabwo Dr Tedros yorohewe, kuko ari bwo hateye icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abantu basaga miliyoni 4.9 mu barenga miliyoni 246 bamaze kucyandura.
Byanageze aho muri Mata 2020, Trump atangaza ko yahagaritse inkunga yatangwaga muri WHO mu gihe imiyoborere yayo itaravugururwa, ayishinja gucunga nabi icyorezo cya Coronavirus no guhishira ikwirakwira ryacyo.
Nyuma y’ukwezi kumwe yatangaje ko afite gahunda yo kuvana Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu banyamuryango ba WHO, avuga ko amafaranga yayo akoreshwa nabi ndetse igakorera mu nyungu z’u Bushinwa.
Ati “U Bushinwa bwigaruriye byuzuye Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubuzima nubwo bwishyura miliyoni $40 ku mwaka, ugererayije na n’ayo Leta zunze Ubumwe za Amerika zishyura, agera hafi kuri miliyoni $450 ku mwaka.”
Trump yanasabye ko Dr Tedros yegura, ariko ibindi bihugu bimugumishaho icyizere.
Muri Nyakanga yahise amenyesha WHO ko igihugu cye kizivana mu banyamuryango bayo bitarenze ku wa 6 Nyakanga 2021.
Gusa ubwo yajyaga ku butegetsi, Perezida Joe Biden yemeje ko bazakomeza kuba umunyamuryango wa WHO, ndetse ko bazatanga amafaranga ateganywa mu misanzu.
Mu Ukwakira umwaka ushize Dr Tedros yavuze ko yizeye ko Amerika izisubiraho kuri icyo cyemezo, kuko Coronavirus bidashoboka kuyitsinda mu gihe isi icitsemo ibice.
Ati “Ikibazo ntabwo ari amafaranga. Ntabwo ikibazo kijyanye n’ubushobozi batangaga. Ahubwo ni ikijyanye n’umubano na Leta zunze ubumwe za Amerika ufite agaciro n’ijambo zigira mu mahanga.”
Muri Gashyantare 2021, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Anthony Blinken, yatangaje ko igihugu cye kizishyura miliyoni zisaga $200 bari babereyemo WHO, mu gushimangira umubano mwiza w’impande zombi.
Manda itaha y’Umuyobozi Mukuru izatangira ku wa 16 Kanama 2022.
Dr. Tedros yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Dr Margaret Chan ukomoka mu Bushinwa, wayoboye WHO guhera ku wa 1 Mutarama 2007.
Itegeko riteganya ko umuyobozi uriho ashobora kongererwa manda inshuro imwe gusa, bivuze ko Dr Tedros abyemerewe.