Polisi y’u Rwanda itangaza ko iri hafi gutangira gukoresha drones mu gucunga umutekano mu mihanda yo mu Ntara.
ACP Boniface Rutikanga avuga ko abakoresha umuhanda ko bakwiye kwitwararika kuko itegeko rishya rigenga imikorere y’umuhanda rigiye gusohoka rizajya ribahana nta kujenjeka.
Yabwiye KT radio ko iryo tegeko ruherutse gutorwa n’Abadepite.
ACP Rutikanga yavuze ko iri tegeko mu ngingo yaryo ya gatandatu mu gaka ka mbere B harimo amabwiriza rusange y’ikoreshwa ry’umuhanda agenga, inshingano z’ugenda mu muhanda igihe habaye impanuka; inshingano z’ugenda mu muhanda ategetswe n’umukozi ubifitiye ububasha.
Ati: “Iri tegeko rikoze neza kuko nubwo harimo ingingo zitandukanye zirimo n’ibihano kandi rigaha ububasha umupolisi bwo guhita ahana ako kanya uwanze kuryubahiriza, niyo mpamvu ngira abantu inama yo kudatinya ibihano ahubwo bakwiriye kwitwararika kutagwa mu makosa kuko impanuka zigira ingaruka k’ubuzima bw’abantu.”
Abajijwe uburyo bazashyira mu bikorwa iryo tegeko nirimara gusohoka kandi hari abaturage bamwe batarizi ACP Rutikanga yasubije ko Polisi izarikorera ubukangurambaga kugira ngo barimenye.
Ati: “Turateganya kuzajya hirya no hino mu gihugu tukarisobanurira abaturage bakarimenya, tugakoresha n’imbuga nkoranyambaga zacu, no gukorana n’itangazamakuru tukabona gutangira kurishyira mu bikorwa.”
Ikijyanye n’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga mu bice by’icyaro ACP Rutikanga yavuze ko bazajya bifashisha ‘drones’ n’abapolisi.
Urugero ni ikoranabuhanga nk’irizashyirwa mu muhanda Nemba-Ruhuha Nyanza ko nawo ukeneye ibikorwaremezo birimo cameras ndetse n’ibyapa ku mihanda bikazakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Polisi.
Polisi imaze iminsi ikoresha ikoranabuhanga mu kazi kayo harimo za cameras ziri ku mihanda n’ubundi buryo bwo guhana no kubuza abantu gukomeza kwica amategeko.


