Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco ‘udafatika’ w’Isi.
Byatangajwe na UNESCO kuri uyu wa 3, Ukuboza, 2024, bikagaragaza agaciro k’imbyino gakondo nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Umuhamirizo w’Intore umaze kugera henshi binyuze mu bitaramo by’Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’ibindi bitandukanye binyura benshi.
Intore ni cyo cya mbere mu bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda cyanditswe ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi.
Iki cyemezo cyafashwe mu nama ya 19 y’Akanama k’abahagarariye Ibihugu mu kurinda Umurage w’Isi iri kubera i Asunción muri Paraguay.
Yatangiye kuva t,ariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024.
Uretse intore zashyizwe mu murage ndangamuco udafatika w’Isi harimo ibindi bikorwa n’imico y’ibihugu bitandukanye yashyizwe kuri urwo rutonde nk’uburyo bw’ubworozi bw’amafi bwifashishwa muri Korea, umuco wo gushushanya muri Serbia, gutunganya indabo za rose byamamaye muri Arabie Saoudite n’uburyo bwo gukora isabune muri Palestine.
Hari kandi Wosana, umuco gakondo w’abo mu gace ka Bakalanga muri Botswana, imbyino yo muri Indonesia izwi nka ‘Reog Ponorogo performing Art’ umuziki wo muri Paraguay uzwi nka Guarania n’ibindi bitandukanye.
Ibyo bibaye nyuma y’umwaka inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyizwe mu murage w’Isi ndetse na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Ubusanzwe umuhamirizo w’Intore ni kimwe mu bikunze kwizihiza Abanyarwanda n’abanyamahanga mu myidagaduro nyarwanda, byadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili.
Mu Rwanda rwo hambere, habagaho kubyina byihariwe n’abagabo gusa, ari byo bitaga “Umuhamirizo w’Intore”.
Umuhamirizo w’Intore wadutse ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili mu mwaka wa 1880, utangijwe n’Igikomangoma Muhigirwa, umuhungu wa Rwabugili.
Yategekaga umutwe w’ngabo zitwaga Inyaruguru.
Muri uwo mutwe w’ingabo niho hatangirijwemo umuhamirizo.