Perezida Mamadi Doumbouya wari umaze imyaka hafi itanu ayobora Guinée mu nzibacyuho niwe watangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 86%.
Kuri uyu wa Kabiri byari byatangiye kugaragara ko ari uwe uzatsinda kuko mu bice byari byamaze kubarurwamo amajwi, byagaragaraga ko afite intsinzi ku majwi ya 80%.
Ikindi ni uko ubwitabire bw’abaturage mu gutora nabwo bwageraga kuri iryo janisha.
Mu mwaka wa 2021 nibwo Doumbouya yahiritse Alpha Condé amuvana ku butegetsi.
Hagati aho, itsinda rya sosiyete sivile riharanira ko abasivile basubizwa ubutegetsi ryamaganye aya matora riyita “ikinamico” nyuma y’uko abari guhatana bya nyabyo na Doumbouya babujijwe kwiyamamaza.
Abo hamwe n’abandi basangiye kubona ibintu batyo, bavuga ko imigendekere yayo matora yaranzwe na byinshi bitagenze neza.
BBC Gahuza yanditse ko kuwa mbere Ikigo NetBlocks gisanzwe gikurikirana uko abantu bagera kandi bagakoresha interineti n’imbuga nkoranyambaga cyatangaje ko ubwo habarurwaga amajwi, hari imbuga abaturage ba Guinée batashoboraga gukoresha.
Izo ni TikTok, YouTube na Facebook.
Mu 2021 ubwo yari amaze gufata ubutegetsi, Doumbouya yasezeranyije Abanya-Guinée ko azaha abasivile ubutegetsi “ku neza” kandi ko nta musirikare uziyamamaza mu matora.
Nyuma yaho, iyo mvugo yaje guhinduka, ndetse Itegeko Nshinga rishya ry’iki gihugu cyashyizweho muri Nzeri, ryaje kwemerera abasirikare kwiyamamaza biha Doumbouya amahirwe gutyo.
Twibukiranye ko yagiye ku butegetsi afite ipeti rya Colonel.
Muri iki gihe, ubu yatorewe kuzayobora iki gihugu mu myaka irindwi ya manda ye ya mbere ari Perezida watowe n’abaturage.
Igihugu cye kiri mu bikize ku butare bita ‘beauxite’.


