Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2025 8:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto y'ikigereranyo yerekana amayero menshi.
SHARE

Polisi ya Portugal yafatiye mu ndege inshuti magara y’uwahoze ari Perezida wa Guinée-Bissau afite miliyoni € 5. Yari kumwe n’umugore wa Umaro Sissoco Embalo  uherutse guhirikwa ku butegetsi.

Umugore we ariko ntiyafunzwe na Polisi, Radio France Internationale ikavuga ko uwo muntu wafashwe ari bugezwe imbere y’ubutabera bidatinze.

Ubwo ndege yari ibatwaye yageraga ku kibuga cyazo kiri ahitwa Figo Maduro nibwo Polisi ikorana n’ubugenzacyaha bwa Portugal yabafataga nyuma y’amakuru yari ifite y’uko uwo mugore ari buhace ari kumwe n’uwo mugabo kandi ko bari bafite ako kayabo.

Iperereza ryagaragaje ko iriya ndege yahagurutse mu Mujyi wa Marrakesh muri Maroc tariki 13, Ukuboza, ica i Bissau mu Murwa mukuru wa Guinée ibona gukomereza i Lisbonne ari naho uwo mugabo yaje gufatirwa afite ayo mafaranga bikekwa ko yabonye mu buryo bufifitse.

Hashize ibyumweru bike Umaro Sissoco Embalo ahiritswe ku butegetsi bufatwa n’abasirikare.

Yabanje guhungira muri Sénégal ariko aza gukomereza muri Maroc.

Ntiharamenyekana neza icyo ziriya miliyoni z’amayero zari zigiye gukoreshwa ariko ubwinshi bw’ayo mafaranga bwateye inzego z’umutekano kutayashira amakenga.

TAGGED:EmbalofeaturedIfotoIndegeMarocPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Zirenga 2,000 Za DRC n’Aba Wazalendo Zamaze Kugera Mu Burundi
Next Article Pariki Y’Akagera Yinjije Miliyari Frw 6.7, Imwe Iyiha Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?