Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasabye ko ibihugu byongera ubushakashatsi ku mbuto zitanga umusaruro uhagije kandi zihanganira imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe gufasha Afurika kwihaza mu biribwa.
Ni ijambo yavugiye mu nama ya kabiri y’Ihuriro nyafurika riharanira guteza imbere imbuto no kongera umusaruro, APBA (African Plant Breeders Association,), irimo kubera mu Rwanda.
Yitabiriwe n’abayobozi barimo Dr Agnes Kalibata uyobora ihuriro Nyafurika rishinzwe guteza imbere ubuhinzi (AGRA) na Komiseri wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe Iterambere ry’icyaro n’ubuhinzi, Ambasaderi Josefa Sacko n’abandi.
Dr Ngabitsinze yavuze ko urwego rw’ubuhinzi ari wo musingi wo kubasha kwihaza mu biribwa n’isoko y’ubukungu bw’igihugu.
Mu Rwanda uru rwego rwihariye 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu na 31% by’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, ndetse rutanga akazi ku banyarwanda 70%.
Yavuze ko mu biganiro byibanda ku biribwa, abayobozi bakomeje kwiyemeza kubaka urwego rufite umusaruro mwinshi kandi rukomeye, runatanga amahirwe mu bushakashatsi.
Gusa ngo kugira ngo haboneke ubwoko bushya bw’imbuto bifata igihe kirekire mbere yo kugera ku musaruro wifuzwa, ariko bitanga umusaruro ushimishije.
Yakomeje ati “Bishobora gufata imyaka 10 kugeza kuri 15 hakorehejwe uburyo busanzwe bwo gutunganya imbuto, yiyongera ku myaka hagati ya 5 na 10 yo gutubura imbuto no kuzikwirakwiza kugira ngo zigere ku bazikoresha.”
“Ariko ni ibikorwa bikwiye, igihe cyose byaba bifata uhereye igihe bitangirira n’igihe bitangira umusaruro. Kugira ngo tubashe kwihaza mu biribwa, bisaba gutunganya imbuto abahinzi bishimira, zifite intungamubiri zihagije kandi zihanganira ibihe by’ubuhinzi n’imihindagurikire y’ibihe ikomeje kugaragara.”
Dr Ngabitsinze yavuze ko mu myaka ishize abashakashatsi bo mu Rwanda babashije kugera ku mbuto nshya z’ibirayi, imyumbati, ibijumba, ibigori, ingano n’ibishyimbo.
Kubona imbuto zigezweho no kunoza ubuhinzi ngo byazamuye umusaruro, binongera ubukungu bw’igihugu.
Nk’umusaruro w’ibigori wavuye kuri toni 1.2 kuri hegitari ugera kuri toni 4.5; uw’ibirayi uva kuri toni 9 ugera kuri 18.7 kuri hegitari, umuceli uva kuri toni 1.5 zigera kuri 5.3 kuri hegitari mu gihe ku myumbati, umusaruro wavuye kuri toni 8 ugera kuri 19.2 kuri hegitari.
Ni mu gihe umusaruro w’imiteja wavuye kuri toni 0.8 ugera kuri toni 1.5 kuri hegitari.
Dr Ngabitsinze ati “Ibyo byatumye habaho kurushaho kwihaza mu biribwa ndetse binazanira inyungu abahinzi.”
Yasabye ko habaho ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu bushakashatsi mu buhinzi.
Yakomeje ati “Munyemerere nsoje mbashishikariza kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika hagamijwe kurushaho guteza imbere ubushakashatsi kugira ngo haboneke imbuto nziza kandi zigera ku bahinzi ku gihe.”
“Mu gukorera hamwe, dushobora kubaka ahazaza heza ha Afurika bityo tukabasha kugera ku ntego yo kurandura inzara burundu.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa APBA, Prof Eric Yirenkyi Danquah yavuze ko bijyanye n’uko ubuhinzi bukorwa, umuhinzi muri Afurika asarura nibura 25% ugereranyije n’uwo mu bihugu nk’u Bushinwa.
Yakomeje ati “Hakenewe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, ku buryo abahinzi babona imbuto zihagije kandi zibaha umusaruro bakeneye. Usanga abahinzi bafite izibaha ibyo kurya gusa, ariko niba hakenewe impinduka hagomba kuboneka imbuto zijyanye n’igihe kandi zibasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Ikindi ni uko hakwiye koroshywa uburyo butuma abikorera bashora imari mu buhinzi muri Afurika.
Iyi nama ya African Plant Breeders Association (APBA) ubundi yagombaga kubera muri Uganda mu 2020, ariko icyo gihugu kiza kugaragaza ko kititeguye kuyakira, biba ngombwa ko ihita ihabwa u Rwanda.
APBA yashinzwe mu mwaka wa 2019, muri Kaminuza ya Ghana.