Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Musanze Bafatiwe Mu Cyuho Bari ‘Kubaga’ Moto Bibye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

I Musanze Bafatiwe Mu Cyuho Bari ‘Kubaga’ Moto Bibye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2021 6:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Kabeza, Umurenge wa Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze Polisi iherutse gucakira abantu batatu yari imaze iminsi micye ishakisha nyuma yo kwiba moto y’umugore witwa Uwimana Joselyne.

Yasanze batangiye kuyibaga bayikuramo ibyuma.

Abafashwe bose ni abagabo batarengeje imyaka 30 y’amavuko.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire  yavuze abaturage ari bo batungiye Polisi agatoki iraza ifatira mu cyuho bariya bagabo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amakuru atangwa na Polisi mu Karere ka Musanze avuga ko bariya bantu basanze Moto ya Joselyne aho yari iparitse, uwari uyitwaye anyarukiye mu nzu barayisunika barayitwara.

Nyuma yo kuyisunika bayicumbishije mu Murenge wa Kimonyi, ariko abantu baza kurya akara Polisi bayirangira aho iriya moto yacumbikishijwe.

SSP Kanobayire ati: “Bariya uko ari Batatu ku mugoroba wa tariki ya 23 Ukwakira basanze Moto ya Uwimana Joselyne aho yari iparitse, uwari uyitwaye yari  agiye mu nzu  barayisunika barayitwara. Bayicumbikishije ku muturage wo mu Murenge wa Kimonyi, nyuma amakuru aza kumenyekana aho iri abapolisi babafata bagiye kuyikuramo ibyuma ngo babigurishe.”

Avuga ko mbere yo gutangira gushaka abacyekwaho kwiba Moto, nyirayo yari yatanze amakuru ko yibwe moto  yari itwawe n’umumotari usanzwe uyitwaraho abagenzi.

Ubuyobozi bwa Polisi muri Musanze busaba abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’ikintu cyabo kibwe kugira ngo gishikishwe kitaragera kure kuko ari bwo haba hari amahirwe y’uko cyagaruzwa.

- Advertisement -

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

TAGGED:featuredMotoMusanzePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikigo Cy’Imisoro Cyinjije Imisoro Irenzeho Miliyari 60.1 Frw Ku Ntego Y’Umwaka 2020/2021
Next Article Minisitiri Muri Mozambique Yasuye Aho U Rwanda Rumurikira Ibyarwo muri Dubai Expo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?