Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibendera Ry’u Budage Mu Rwanda Ryururukijwe Kugeza Hagati
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ibendera Ry’u Budage Mu Rwanda Ryururukijwe Kugeza Hagati

admin
Last updated: 14 August 2021 6:29 am
admin
Share
SHARE

Inyubako zose ziriho ibendera ry’u Budage guhera muri icyo gihugu kugeza kuri za Ambasade zacyo mu mahanga, kuri uyu wa Gatanu ryururukijwe kugeza hagati mu kwibuka imyaka 60 ishize hubatswe Urukuta rwa Berlin.

Nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi, umurwa mukuru w’u Budage bwayoborwaga na Adolf Hitler buzwi nka Third Reich, wagabanyijwemo ibice. Gusa abaturage ba Berlin bakomeje gutembera hose, kugeza ku wa 13 Kanama 1961.

Kuva ubwo izo ngendo zahagaritswe imyaka 28, Berlin yubakwamo urukuta ruyigabanyamo kabiri ndetse hatangwa itegeko ryo gucunga ko nta wambuka rwihishwa.

Ambasade y’u Budage mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu yagize iti “Turibuka abantu benshi bahaburiye ubuzima, imibereho n’ubwisanzure n’uyu mupaka wa kinyamaswa.”

https://twitter.com/GermanyinRwanda/status/1426074816260550661

Uru rukuta rwaje rute?

Intambara ya kabiri y’Isi irangiye mu 1945, u Budage bwagabanyijwemo ibice bitandukanye, imiyoborere yabyo ikagirwamo ijambo n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa na Leta zishyize hamwe z’Abasoviyete.

Muri icyo gihe ibyo bihugu ntibyabonaga kimwe ahazaza h’u Burayi, biza no kugeza ku ntambara y’ubutita yahanganishije bikomeye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iz’Abasoviyete, hamwe n’ibihugu bibishyigikiye.

U Budage nabwo bwagezweho n’izo ngaruka. Mu 1949 bwagabanyijwemo ibice bibiri mu buryo bweruye, Uburengerazuba bwitwa Federal Republic of Germany (FDR) bujya ku ruhande rwa Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa, Uburasirazuba buba German Democratic Republic (GDR), bujya ku ruhande rw’Abasoviyete.

Imiyoborere y’ibice byombi yari itandukanye, abaturage batangira guhunga ubuzima bugoye bwo mu burasirazuba bajya mu burengerazuba, aho bivugwa ko icyo gihe nta baganga bahabaga cyangwa abarimu bakenewe.

Nibura abantu hafi miliyoni 3 bahunze Uburasirazuba, bishyira ubuyobozi ku gitutu gikomeye.

Igisubizo kuri izo ngendo cyaje kuba kimwe: Urukuta rwa Berlin.

Ku wa 13 Kanama 1961 nibwo rwatangiye kubakwa, inzira zirafungwa, imiryango yari ituranye itandukanywa mu ijoro rimwe.

Mu 1961 Abadage batunguwe n’iyubakwa ry’urukuta

Urwo rukuta rwaje kubakwa mu buryo bukomeye, rufite metero hafi enye z’uburebure na kilometero 155 z’ubutambike.

Haje gutangwa itegeko ryo gucunga urwo rukuta, ku buryo abageragezaga kururenga baraswaga.

Bibarwa ko mu myaka 28 hiciwe abantu barenga 140.

Ihirima ry’urukuta rwa Berlin

Mu mwaka wa 1989, imiyoborere mu Burayi n’imyigaragambyo mu Budage byaje gushyira igitutu ku Budage bw’Uburasirazuba, ngo bworoshye amwe mu mabwiriza bwashyizeho.

Uru ruzitiro rwaje gusimbuzwa urukuta mu 1961

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 9 Ugushyingo, umuvugizi wa Guverinoma y’u Budage bw’Uburasirazuba, Günter Schabowski, yatangaje ko abaturage bemerewe gukorera ingendo mu Burengerazuba.

Abantu benshi bahise bakoranira ku mpamde zombi z’urukuta, bemererwa kwambuka, ibyishimo bitaha ubwo.

Byahise biba intangiriro y’ihirima ry’urukuta rwa Berlin, nyuma y’amezi 11 biba imbarutso y’ukongera kwiyunga kw’u Budage, ku wa 3 Ukwakira 1990.

Ibyishimo byari byose nyuma yo kurenga urukuta
TAGGED:BerlinfeaturedHitlerU Budage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo z’uRwanda muri Mozambique Zahinduye Ibintu || Abagore Nabo Hari Ibyo Bafasha Basaza Babo
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Ambasaderi Wa Misiri Wacyuye Igihe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?