Ihuriro ry’impuguke mu bijyanye n’imishinga, Project Management Institute (PMI) – ishami ry’u Rwanda – rihamya ko hakiri icyuho mu bushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga mu gukora no gucunga imishinga, bigatuma imwe ikunda kugaragaramo ibibazo.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta iheruka kwerekana ko nko mu mwaka warangiye muri Kamena 2020 hari imishinga ya miliyari zisaga 300 Frw leta yakozemo amasezerano, myinshi iza kudindira cyangwa ntiyakorwa.
PMI yatangiye mu Rwanda mu mwaka ushize ifite intego kuzamura ubumenyi bw’abakora imishinga bakaba abanyamwuga, hejuru y’ubumenyi bavanye muri kaminuza bagahugurwa ku rwego mpuzamahanga kandi bigahuzwa n’imiterere y’u Rwanda, bagahabwa impamyabushobozi ya Project Management Professional (PMP).
PMI ni umuryango mpuzamahanga ukorera hafi mu bihugu hafi 200 ku isi, ukagira abanyamuryango barenga 600,000.
Nubwo u Rwanda rufite imishinga myinshi irimo gukorwa, bibarwa ko nibura hari abantu 100 gusa bafite impamyabushobozi mpuzamahanga zo gucunga imishinga, kandi si ko bose babikora kuko bagenda bajya mu myanya ikomeye.
Perezida wa PMI ishami ry’u Rwanda Dushimiyimana Jean-Jacques, yavuze ko bijyanye n’uko abantu biga mu mashuri atandukanye, kudahuza ubumenyi bigira ingaruka ku mikorere y’imishinga.
Ati “Ariko mufite nk’igitabo kimwe mwese musomeramo, mwajya muvuga muti iki cyarapfuye, iki cyagezweho, icyapfuye turagikosora, hari amasomo twize, reba n’impamvu aya makosa atazongera gusubira. Icyo kintu cyo guhuza ubumenyi no kubusaranganya ahantu hose ni ikintu cyangombwa ntekereza kibura.”
Byongeye, ngo ushobora kugera mu kigo kimwe cya leta ukabona umushinga runaka wagenze neza, wagera mu kindi ugasanga wabananiye kandi barashoboraga gusangira ubunararibonye.
Dushimiyimana yakomeje ati “Twe rero nk’ihuriro ry’abanyamwuga tugamije guhuza ayo masomo yigwa mu Rwanda yo kugira ngo imishinga itegurwe inakorwe neza, tukongeramo n’ibindi muzamahanga.”
Muri urwo rugendo bakoresha uburyo mpuzamahanga bwakozweho ubushakashatsi ku ngano y’umushinga, urwego urimo, hakarebwa uko utegurwa n’uko ushyirwa mu bikorwa hitawe ku gihe n’ingengo y’imari wahawe.
Ibyo ngo bituma iyo umuntu akoze umushinga hakagira ikintu kiba akareka akazi, undi muntu ufite ya mpamyabushobozi araza agafatira aho yari agejeje “umushinga ntuhungabane, ugakomeza, ugasozwa neza.”
Nyamara ngo kugeza ubu haracyari imbogamizi ko imishinga ikorwa n’abantu babonetse bose.
Dushimiyimana ati “Ni nayo mpamvu dutekereza ko imishinga ikomeje kurenza ingengo y’imari, ikarenza igihe yagenewe, kubera ko abantu babikora batabigize umwuga.”
“Ariko nitumara kubatoza bakaba benshi bafite za mpamyabushobozi zitandukanye mpuzamahanga, iyo mishinga izarushaho kugenda neza, noneho umuntu ajye akora umwuga ari uko yerekanye ko afite impamyabushobozi ya PMP cyangwa indi ijyanye n’umushinga akora.”
Icyo gihe ngo utayifite azaba ashobora gusinya ko mu gihe runaka agomba kuzamura ubumenyi bwe bukajya ku rwego rw’abandi babigize umwuga.
Visi Perezida wa PMI Rwanda ushinzwe ubutegetsi akaba na Komiseri wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Jean-Louis Kaliningondo, yavuze ko kuzamura ubumenyi ari ikintu gikwiye guhabwa abaciro ku bakora imishinga.
Ati “Twumva neza ko imicungire y’imishinga atari ikintu dukora mu by’impanuka, ni umwuga ukomeye usaba ubumenyi n’imikorere byihariye.”
“Rero biradusaba guhora twihugura kugira ngo tumenye ibintu bigezweho mu mwuga, bityo tubashe kugera ku ntego yacu mu buryo bwihuse kandi butanga umusaruro nk’abakora imishinga.”
Umuyobozi wungirije w’imishinga mu kigo MASS Design Group gikora ubwubatsi, Martens Hategekimana, yashimangiye ko ari ingenzi kunyura mu nzira ituma umuntu ahora yihugura, mu rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibyo bituma banyizera mu kazi kanjye ko nzashyira mu bikorwa neza bya bintu nzi gukora. Ikindi iyo ufite impamyabushobozi ya PMP no mu bijyanye n’imishahara usanga bitandukanye n’iyo haje umuntu udafite impamyabushobozi.”
“Usanga n’abakoresha bakeneye wa muntu ufite impamyabushobozi ya kinyamwuga, ubwabyo bitanga icyizere ku kazi umuntu aba ategerejweho haba ku musaruro kazatanga cyangwa ibyago bishobora kugakomokaho.”
Kwinjira muri PMI ku rwego mpuzamahanga bisaba kwishyura amafaranga $130 ku mwaka, naho mu Rwanda bigasaba kongeraho $20 ku mwaka.