Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibibazo By’Imishinga Ikomeza Gutera Ibihombo Bishobora Kubonerwa Umuti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ibibazo By’Imishinga Ikomeza Gutera Ibihombo Bishobora Kubonerwa Umuti

admin
Last updated: 20 September 2021 8:25 am
admin
Share
SHARE

Ihuriro ry’impuguke mu bijyanye n’imishinga, Project Management Institute (PMI) – ishami ry’u Rwanda – rihamya ko hakiri icyuho mu bushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga mu gukora no gucunga imishinga, bigatuma imwe ikunda kugaragaramo ibibazo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta iheruka kwerekana ko nko mu mwaka warangiye muri Kamena 2020 hari imishinga ya miliyari zisaga 300 Frw leta yakozemo amasezerano, myinshi iza kudindira cyangwa ntiyakorwa.

PMI yatangiye mu Rwanda mu mwaka ushize ifite intego kuzamura ubumenyi bw’abakora imishinga bakaba abanyamwuga, hejuru y’ubumenyi bavanye muri kaminuza bagahugurwa ku rwego mpuzamahanga kandi bigahuzwa n’imiterere y’u Rwanda, bagahabwa impamyabushobozi ya Project Management Professional (PMP).

PMI ni umuryango mpuzamahanga ukorera hafi mu bihugu hafi 200 ku isi, ukagira abanyamuryango barenga 600,000.

Nubwo u Rwanda rufite imishinga myinshi irimo gukorwa, bibarwa ko nibura hari abantu 100 gusa bafite impamyabushobozi mpuzamahanga zo gucunga imishinga, kandi si ko bose babikora kuko bagenda bajya mu myanya ikomeye.

Perezida wa PMI ishami ry’u Rwanda Dushimiyimana Jean-Jacques, yavuze ko bijyanye n’uko abantu biga mu mashuri atandukanye, kudahuza ubumenyi bigira ingaruka ku mikorere y’imishinga.

Ati “Ariko mufite nk’igitabo kimwe mwese musomeramo, mwajya muvuga muti iki cyarapfuye, iki cyagezweho, icyapfuye turagikosora, hari amasomo twize, reba n’impamvu aya makosa atazongera gusubira. Icyo kintu cyo guhuza ubumenyi no kubusaranganya ahantu hose ni ikintu cyangombwa ntekereza kibura.”

Byongeye, ngo ushobora kugera mu kigo kimwe cya leta ukabona umushinga runaka wagenze neza, wagera mu kindi ugasanga wabananiye kandi barashoboraga gusangira ubunararibonye.

Dushimiyimana yakomeje ati “Twe rero nk’ihuriro ry’abanyamwuga tugamije guhuza ayo masomo yigwa mu Rwanda yo kugira ngo imishinga itegurwe inakorwe neza, tukongeramo n’ibindi muzamahanga.”

Muri urwo rugendo bakoresha uburyo mpuzamahanga bwakozweho ubushakashatsi ku ngano y’umushinga, urwego urimo, hakarebwa uko utegurwa n’uko ushyirwa mu bikorwa hitawe ku gihe n’ingengo y’imari wahawe.

Ibyo ngo bituma iyo umuntu akoze umushinga hakagira ikintu kiba akareka akazi, undi muntu ufite ya mpamyabushobozi araza agafatira aho yari agejeje “umushinga ntuhungabane, ugakomeza, ugasozwa neza.”

Nyamara ngo kugeza ubu haracyari imbogamizi ko imishinga ikorwa n’abantu babonetse bose.

Dushimiyimana ati “Ni nayo mpamvu dutekereza ko imishinga ikomeje kurenza ingengo y’imari, ikarenza igihe yagenewe, kubera ko abantu babikora batabigize umwuga.”

“Ariko nitumara kubatoza bakaba benshi bafite za mpamyabushobozi zitandukanye mpuzamahanga, iyo mishinga izarushaho kugenda neza, noneho umuntu ajye akora umwuga ari uko yerekanye ko afite impamyabushobozi ya PMP cyangwa indi ijyanye n’umushinga akora.”

Icyo gihe ngo utayifite azaba ashobora gusinya ko mu gihe runaka agomba kuzamura ubumenyi bwe bukajya ku rwego rw’abandi babigize umwuga.

Visi Perezida wa PMI Rwanda ushinzwe ubutegetsi akaba na Komiseri wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Jean-Louis Kaliningondo, yavuze ko kuzamura ubumenyi ari ikintu gikwiye guhabwa abaciro ku bakora imishinga.

Ati “Twumva neza ko imicungire y’imishinga atari ikintu dukora mu by’impanuka, ni umwuga ukomeye usaba ubumenyi n’imikorere byihariye.”

“Rero biradusaba guhora twihugura kugira ngo tumenye ibintu bigezweho mu mwuga, bityo tubashe kugera ku ntego yacu mu buryo bwihuse kandi butanga umusaruro nk’abakora imishinga.”

Umuyobozi wungirije w’imishinga mu kigo MASS Design Group gikora ubwubatsi, Martens Hategekimana, yashimangiye ko ari ingenzi kunyura mu nzira ituma umuntu ahora yihugura, mu rwego mpuzamahanga.

Ati “Ibyo bituma banyizera mu kazi kanjye ko nzashyira mu bikorwa neza bya bintu nzi gukora. Ikindi iyo ufite impamyabushobozi ya PMP no mu bijyanye n’imishahara usanga bitandukanye n’iyo haje umuntu udafite impamyabushobozi.”

“Usanga n’abakoresha bakeneye wa muntu ufite impamyabushobozi ya kinyamwuga, ubwabyo bitanga icyizere ku kazi umuntu aba ategerejweho haba ku musaruro kazatanga cyangwa ibyago bishobora kugakomokaho.”

Kwinjira muri PMI ku rwego mpuzamahanga bisaba kwishyura amafaranga $130 ku mwaka, naho mu Rwanda bigasaba kongeraho $20 ku mwaka.

 

PMI Rwanda yakoze inama y’inteko rusange yayo ya kabiri kuri iki Cyumweru
Bamwe mu bayobozi ba PMI Rwanda mu nama y’inteko rusange
Visi Perezida Jean-Louis Kaliningondo yashimangiye ko bazazana impinduka mu bijyanye n’imishinga
Umuyobozi wa PMI ishami ry’u Rwanda, Dushimiyimana Jean-Jacques
TAGGED:Dushimiyimana Jean-JacquesfeaturedJean-Louis KaliningondoPMI RwandaRRA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iby’Ingenzi Byaranze Rusesabagina Kuva Yafatirwa Mu Rwanda, Akajya Mu Rukiko …
Next Article Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Y’u Rwanda Hari Inama Atanga…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?