Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye kwakira abantu bivuza indwara zisanzwe, serivisi zo kwita ku barwaye COVID-19 zahatangirwaga zimurirwa mu Bitaro bya Kanyinya.
Kuri uyu wa Mbere Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr.Corneille Ntihabose, yatangaje ko izo gahunda zatangiye kubahirizwa.
Ati “Ibitaro bya Kanyinya guhera kuwa 1/11/2021 nibyo bisigara bikora nk’ibitaro ku rwego rw’igihugu bitanga ubuvuzi bwihariye bwa Covid19. Ibitaro bya Nyarugenge birasubukura gutanga ubuvuzi busanzwe ku baturage ba Nyarugenge nko kubyaza, kuvura abana, abakuru, indembe n’inkomere.”
Ibitaro bya Kanyinya guhera kuwa 1/11/2021 nibyo bisigara bikora nk'ibitaro ku rwego rw'igihugu bitanga ubuvuzi bwihariye bwa Covid19. Ibitaro bya Nyarugenge birasubukura gutanga ubuvuzi busanzwe ku baturage ba Nyarugenge nko kubyaza,kuvura abana, abakuru,indembe n'inkomere
— Dr. Corneille Ntihabose (@CKNtihabose) November 1, 2021
Biteganywa ariko ko Serivisi zihariye nko gushyira abantu ku mwuka zibarizwa mu bitaro bitandukanye nazo zizakomeza kuvurira abarwayi ba Covid19 muri ibyo bitaro.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, kuri iki Cyumweru yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko abarwayi ba COVID-19 mu mavuriro bagabanyutse cyane, bijyanye n’uko ubwandu bushya buhagaze mu gihugu.
Yakomeje ko ubwandu mu Mujyi wa Kigali buri munsi ya 0.5%, ndetse n’ahandi mu gihugu buri munsi ya 1%.
Ati “Icyo tubona kindi ni uko abaturuka mu Ntara binjira mu Mujyi wa Kigali ni nabo bari kuzamo imibare y’abinjira bafite ubwo burwayi. Naho dushishikariza ko umuntu ufite ibimenyetso cyangwa ukeka ko yaba yarahuye n’urwaye yinjira mu Mujyi wa Kigali aje gusura abavandimwe n’inshuti cyangwa mu bucuruzi bundi, agomba na we kwitwararika ndetse akanipimisha kugira ngo atazana ubu burwayi.”
Ni imibare iri hasi y’ubwandu, itaherukaga mu Rwanda. Yanatumye ibikorwa byinshi bifungurwa muri iki gihe.
Dr Nsanzimana yakomeje ati “Nahoze ndeba imibare uyu munsi nko mu bitaro bya Nyarugenge hasigayemo umuntu umwe gusa, ni ikintu tutaherukaga, hari hashize amezi arenga atatu, ndetse no mu Ntara ndumva ari nk’umurwayi umwe naho mu Ntara y’Iburengerazuba mu Bitaro bya Kibuye.”
Yavuze uko abarwayi bagenda baba bakeya, ari ko n’amavuriro yabakiraga ahita akoreshwa ibindi, cyane ko aba atarubatswe agiye kuvura abanduye COVID-19.
Yakomeje ati “Ubwo Nyarugenge abarwayi navuga ko bashizemo ni byiza cyane, ubwo ibitaro nabyo turaza kureba uko byasubira mu mirimo byagombaga gukora, ubundi byari ibitaro bivura indwara zose, twifuza ko abantu badufasha, twese tugafatikanya, Nyarugenge ntizongere kuba yuzuye abarwayi bafite COVID-19 ahubwo ikaba ibitaro bivura indwara zindi duhanganye nazo, nazo ntaho zagiye ziracyahari.”
Kugeza ubu inkingo ni imwe mu ntwaro irimo gufasha mu guhangana na COVID-19, aho nko mu Mujyi wa Kigali hamaze gukingirwa abantu barenga 90% barengeje imyaka 18, ndetse no mu Ntara igikorwa kirakomeje.
Abaturarwanda bakingiwe byuzuye bamaze kurenga miliyoni 1.9, mu gihe abahawe urukingo rumwe basaga miliyoni 3.8.