Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibya Rayon Sports Bikomeje Kuyoberana Nyuma Yo Gutsindwa Na Bugesera FC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ibya Rayon Sports Bikomeje Kuyoberana Nyuma Yo Gutsindwa Na Bugesera FC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2025 7:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibibazo bimaze igihe muri Rayon Sports biracyayikurikirana.
SHARE

Nyuma y’ibibazo by’ubuyobozi yari imaze mo iminsi bikaza guhabwa umurongo binyuze mu gushyiraho Komite nyobozi y’agateganyo, Rayon Sports iracyafite igihunga gituma itsindwa. Nk’ubu yaraye itsinzwe na Bugesera FC ibitego bibiri kuri kimwe kandi iyirusha bigaragara.

Hari ku mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona Rwanda Premier League wabereye mu karere ka Bugesera.

Si ubwa mbere kandi Bugesera FC ikuye Rayon Sports amata mu kanwa kuko no mu mwaka ushize, yabatsinze ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona y’umunsi wa 28 umukino wakinwe mu minsi ibiri ndetse ukanarangwa n’imvururu, iba iyivanyemo ityo!

Ubwo abakinnyi ba Rayon bamanukaga za Gahanga bagana mu Bugesera, intero yari “Ntitwabyibagiwe” bashaka kuvuga ibyababayeho umwaka ushize byabasigiye isomo bagomba gukosora.

Ihageze yabanje kwerekana ko ‘koko’ itibagiwe ibikora binyuze mu gukina isatira ariko abashinzwe kurinda izamu bakayibera ibamba, ubwo ari nako umunyezamu wa Bugesera nawe yari ari maso.

Uwo ni Daouda Ibrahim Baleri.

Ku munota wa 20, Bugesera FC yatsinze igitego cya mbere cyayo gitsinzwe na Prospère Rugangazi nyuma yo kubona ko abashinzwe kurinda izamu rya Rayon bari guhuzagurika, aba arobye umuzamu Yvès Mugisha igitego kinywa gityo.

Rayon Sports yahise ibona ko ibintu bikomeye, nayo ikomeza gusatira ngo igombore idatahira aho.

Nyuma y’iminota 45 isanzwe igenewe buri gice kigize umukino, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri maze ubwo haburaga amasegonda, umukinnyi wa Rayon Sports Nshimiyimana Emmanuel yafunze umupira n’igituza, maze agushwa mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC, umusifuzi Nsabimana Celestin atanga penaliti yinjijwe neza na rutahizamu Habimana Yvès, ku bw’amahirwe igice cya mbere kirangira amakipe anganya.

Aho bagarukiye mu kibuga, mu gice cya kabiri cy’umukino, Aziz Bassane wa Rayon Sports yarasimbujwe hajyamo Ndikumana Asman naho Bugesera FC ishyiramo Clement Joy asimbura  Rugangazi Prospère wari watsinze igitego.

Ku munota wa 63, Bugesera FC yakoze impinduka maze Akipseri Noibe yinjira mu kibuga asimbura Dukundane Pacifique, Rayon Sports FC nayo ikora impinduka Ishimwe Fiston asimbura Habimana Yvès.

Ku mahirwe make ya Rayon Sports, ku munota wa 77 w’umukino, Byiringiro Valua wa Bugesera FC yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Impinduka Bugesera yakoze nyuma y’aho ngo irebe ko yakwishyura nta musaruro zatanze, umukino urangira utyo.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Bugesera FC yahise igira amanota 13 ifata umwanya wa 10, Rayon Sports igumana amanota 17 ku mwanya wa gatanu.

TAGGED:BugeseraIkipeRayonUbuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto
Next Article Ingabo Zirenga 2,000 Za DRC n’Aba Wazalendo Zamaze Kugera Mu Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Amakipe Ya Volley Azahatanira Igikombe Cy’Intwari Yamenyekanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yaguze Uwakiniraga Mukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?