Nyuma y’ibibazo by’ubuyobozi yari imaze mo iminsi bikaza guhabwa umurongo binyuze mu gushyiraho Komite nyobozi y’agateganyo, Rayon Sports iracyafite igihunga gituma itsindwa. Nk’ubu yaraye itsinzwe na Bugesera FC ibitego bibiri kuri kimwe kandi iyirusha bigaragara.
Hari ku mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona Rwanda Premier League wabereye mu karere ka Bugesera.
Si ubwa mbere kandi Bugesera FC ikuye Rayon Sports amata mu kanwa kuko no mu mwaka ushize, yabatsinze ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona y’umunsi wa 28 umukino wakinwe mu minsi ibiri ndetse ukanarangwa n’imvururu, iba iyivanyemo ityo!
Ubwo abakinnyi ba Rayon bamanukaga za Gahanga bagana mu Bugesera, intero yari “Ntitwabyibagiwe” bashaka kuvuga ibyababayeho umwaka ushize byabasigiye isomo bagomba gukosora.
Ihageze yabanje kwerekana ko ‘koko’ itibagiwe ibikora binyuze mu gukina isatira ariko abashinzwe kurinda izamu bakayibera ibamba, ubwo ari nako umunyezamu wa Bugesera nawe yari ari maso.
Uwo ni Daouda Ibrahim Baleri.
Ku munota wa 20, Bugesera FC yatsinze igitego cya mbere cyayo gitsinzwe na Prospère Rugangazi nyuma yo kubona ko abashinzwe kurinda izamu rya Rayon bari guhuzagurika, aba arobye umuzamu Yvès Mugisha igitego kinywa gityo.
Rayon Sports yahise ibona ko ibintu bikomeye, nayo ikomeza gusatira ngo igombore idatahira aho.
Nyuma y’iminota 45 isanzwe igenewe buri gice kigize umukino, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri maze ubwo haburaga amasegonda, umukinnyi wa Rayon Sports Nshimiyimana Emmanuel yafunze umupira n’igituza, maze agushwa mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC, umusifuzi Nsabimana Celestin atanga penaliti yinjijwe neza na rutahizamu Habimana Yvès, ku bw’amahirwe igice cya mbere kirangira amakipe anganya.
Aho bagarukiye mu kibuga, mu gice cya kabiri cy’umukino, Aziz Bassane wa Rayon Sports yarasimbujwe hajyamo Ndikumana Asman naho Bugesera FC ishyiramo Clement Joy asimbura Rugangazi Prospère wari watsinze igitego.
Ku munota wa 63, Bugesera FC yakoze impinduka maze Akipseri Noibe yinjira mu kibuga asimbura Dukundane Pacifique, Rayon Sports FC nayo ikora impinduka Ishimwe Fiston asimbura Habimana Yvès.
Ku mahirwe make ya Rayon Sports, ku munota wa 77 w’umukino, Byiringiro Valua wa Bugesera FC yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.
Impinduka Bugesera yakoze nyuma y’aho ngo irebe ko yakwishyura nta musaruro zatanze, umukino urangira utyo.
Nyuma yo gutsinda Rayon Sports, Bugesera FC yahise igira amanota 13 ifata umwanya wa 10, Rayon Sports igumana amanota 17 ku mwanya wa gatanu.


