Perezida Paul Kagame, nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal, yanditse kuri X ko kuba iyi kipe yatsinze Bayern Munich ibitego bitatu kuri kimwe ari ikintu cyashimishije abafana bose.
Ni intsinzi iyi kipe yatsinze iriya y’Abadage mu mukino w’umunsi wa gatanu wa UEFA Champions waraye ubaye.
Kuri X, Kagame yanditse ati: “Arsenal yaduteye ishema twese. Turabishimiye.”
Intsinzi ya Arsenal yatumye ikomeza kuba ikipe itaratsindwa muri Champions League kuko kugeza ubu mu mikino itanu yose imaze gukina yayitsinze, ikaba ifite amanota 15.
Iyi kipe kandi imaze imyaka umunani ifitanye n’u Rwanda ubufatanye buzarangira muri Kamena, 2026 bwiswe Visit Rwanda bwari bugamije kwamamaza u Rwanda mu mahanga narwo rukagira amafaranga rutanga.
Ni ubufatanye bwagiriye impande zombi akamaro nk’uko biherutse gutangazwa mu itangazo ubuyobozi bwa Arsenal n’ubwa RGB bwafatanyije gusohora.
Nk’umufana ubyemera, Perezida Kagame yigeze kubwira umunyamakuru ko adashobora gutererana Arsenal ngo areke kuyifana ayiziza ko idatsinda.
Yavuze ko kuyitererana ngo ni uko itatsinze byaba ari ukuyitaba mu nama kuko byagaragara ko icyo gihe kuyikunda bishingira gusa k’ukuba yatsinze, yahura n’ibibazo igatsindwa uwayifanaga akayivaho.
Mu kiganiro yatanze mu myaka ine ishize ubwo yakiraga ihuriro ry’abashoramari bo muri Zimbabwe bari baje mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko amafaranga u Rwanda rwakuye mu bufatanye na Arsenal ari menshi kurusha ayo rwayihaye.
Yagize ati: “ Ubufatanye twagiranye na Arsenal bwatuzaniye abantu benshi baje kudusura batuzanira amafaranga menshi kuruta ayo twahaye Arsenal.”


