Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyishimo Bya Kagame Kubera Intsinzi Ya Arsenal
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ibyishimo Bya Kagame Kubera Intsinzi Ya Arsenal

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2025 7:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame yishimiye ko ikipe afana kandi yagiranye ubufatanye n'igihugu cye yatsinze.
SHARE

Perezida Paul Kagame, nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal, yanditse kuri X ko kuba iyi kipe yatsinze Bayern Munich ibitego bitatu kuri kimwe ari ikintu cyashimishije abafana bose.

Ni intsinzi iyi kipe yatsinze iriya y’Abadage mu mukino w’umunsi wa gatanu wa UEFA Champions waraye ubaye.

Kuri X, Kagame yanditse ati: “Arsenal yaduteye ishema twese. Turabishimiye.”

Intsinzi ya Arsenal yatumye ikomeza kuba ikipe itaratsindwa muri Champions League kuko kugeza ubu mu mikino itanu yose imaze gukina yayitsinze, ikaba ifite amanota 15.

Iyi kipe kandi imaze imyaka umunani ifitanye n’u Rwanda ubufatanye buzarangira muri Kamena, 2026 bwiswe Visit Rwanda bwari bugamije kwamamaza u Rwanda mu mahanga narwo rukagira amafaranga rutanga.

Ni ubufatanye bwagiriye impande zombi akamaro nk’uko biherutse gutangazwa mu itangazo ubuyobozi bwa Arsenal n’ubwa RGB bwafatanyije gusohora.

Nk’umufana ubyemera, Perezida Kagame yigeze kubwira umunyamakuru ko adashobora gutererana Arsenal ngo areke kuyifana ayiziza ko idatsinda.

Yavuze ko kuyitererana ngo ni uko itatsinze byaba ari ukuyitaba mu nama kuko byagaragara ko icyo gihe kuyikunda bishingira gusa k’ukuba yatsinze, yahura n’ibibazo igatsindwa uwayifanaga akayivaho.

Mu kiganiro yatanze mu myaka ine ishize ubwo yakiraga ihuriro ry’abashoramari bo muri Zimbabwe bari baje mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko amafaranga u Rwanda rwakuye mu bufatanye na Arsenal ari menshi kurusha ayo rwayihaye.

Yagize ati: “ Ubufatanye twagiranye na Arsenal bwatuzaniye abantu benshi baje kudusura batuzanira amafaranga menshi kuruta ayo twahaye Arsenal.”

TAGGED:ArsenalfeaturedIbyishimoKagameShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi
Next Article Hong Kong: Abantu 44 Bishwe N’Inkongi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iseru: Indwara Iheruka Mu Rwanda Iravugwa i Masisi Na Rutshuru

Hong Kong: Abantu 44 Bishwe N’Inkongi

Ibyishimo Bya Kagame Kubera Intsinzi Ya Arsenal

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?