Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imikoreshereze Y’Urutonde Rw’Abasambanyije Abana ‘Igomba Kwitonderwa’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imikoreshereze Y’Urutonde Rw’Abasambanyije Abana ‘Igomba Kwitonderwa’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 October 2021 11:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bakora mu miryango ya Sosiyete Sivile mu Rwanda witwa Evariste Murwanashyaka avuga ko abantu bagomba kwirinda kuzacyurira abana bafite ba Se bagaragaye ku rutonde rw’abasambanyije abana. Uyu muyobozi muri CLADHO avuga ko ibi byasenya abana kandi barengana.

Mu minsi ishize, Urwego rw’Ubushinjacyaha rwatangaje urutonde rw’abantu bahamijwe n’inkiko icyaha cyo gusambanya abana.

Byakozwe mu rwego rwo guca intege abantu bafite imigambi yo gukora kiriya cyaha.

Gusambanya abana no gufata ku ngufu ni icyaha gikomeye mu Rwanda k’uburyo hari no kwigwa uko cyaba icyaha kidasaza.

Ni umushinga uri kwigwaho muri Minisiteri y’ubutabera.

Murwanashyaka yabwiye Taarifa ko gushyira ku karubanda amazina n’amafoto ya bariya bantu ari bumwe mu buryo bwo gukumira abashobora gukora kiriya cyaha, ariko ko bititondewe byasenya.

Ati: “Ni uburyo bwiza bwo gutuma abantu batinya guhohotera abana, bakabitinya banga ko bazashyirwa ku karubanda. Ku rundi ruhande , turasaba Inzego n’abantu ku giti cyabo bazakoresha ruriya rutonde kwitwararika. Hari uzabona izina n’ifoto by’umuntu uri kuri ruriya rutonde agasanga amuzi yarangiza akajya kumutaranga. Ashobora no kubijyurira umwana we cyangwa uwo bashakanye.”

Ngo hatabayeho kwitonda, abantu bashobora guhungabanya imitima y’abana binyuze mu kubabwira ko Se ari umuntu mubi, wangiza abana, ko atari umuntu mwiza bigatuma umwana ahungabana.

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa no kurengera inyungu z’umwana asaba abantu bakuru kuzirinda gutesha umutwe abana babacyururira ko bafite ba Se basambanya abana.

Avuga ko abantu bagombye kumenya amazina n’amasura y’abantu bari kuri ruriya rutonde, bakabamagana ariko bakirinda kubicyurira abana ngo ‘So ni inkozi y’ibibi’

Avuga ko ikindi cyagombye kwirindwa ari ugucyurira umugore cyangwa umugabo w’umwe mu bari kuri ruriya rutonde, akabwirwa ko uwo bashakanye ari kabutindi.

Umuturage wo mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro witwa Munyurangabo nawe avuga ko hari Abanyarwanda bamwe bashobora kuzabona amazina y’abantu runaka kuri ruriya rutonde bakabifatamo uburyo bwiza bwo kwihimura ku muryango w’uwakoze kiriya cyaha.

Asaba inzego kwegera abaturage mu Nteko zabo zikabasobanurira uko bakwiye kwitwara mu gihe babonye umuntu bazi, wahamijwe n’inkiko kiriya cyaha.

Munyurangabo ati: “ Ibyiza ni uko mu Nteko z’abaturage bazajya batubwira impamvu zo gushyira bariya bantu ku karubanda, kandi bakihaniza uwo ari we wese washaka gukoresha buriya buryo nko kwihimura ku bandi.”

Urutonde rwasohowe n’Ubushinjacyaha mu ntangiriro z’iki Cyumweru rwasohotseho urutonde rw’abantu 322 bahamijwe n’inkiko ku buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha abantu bakuru imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ijwi ryanjye – Ndinda ihohoterwa rikorewe ku gitsina”.

Ku nyandiko ibanziriza urwo rutonde, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable yavuze ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byiyongera buri mwaka n’ubwo hashyirwaho amategeko akomeye agamije kubikumira.

Ati:“Harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora. Abakekwaho gukora ibi byaha barakurikiranwa kandi abo bihamye bagahabwa ibihano nk’uko amategeko abiteganya.”

Gutangaza uru rutonde byashyizweho mu rwego kunenga no guca intege undi wese watekereza kubikora.

Rugaragaraho abasambanyije abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 y’ubukure, hakaba n’abataratinye gusambanya abana bafite mu myaka ibiri.

Hari n’undi wasambanyije umukecuru ufite imyaka 76 y’amavuko.

TAGGED:AbanafeaturedGuhohotera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Burundi Bwakiriye Inkingo Za Mbere Za COVID-19
Next Article Umujyi wa Kigali Ugiye Kuvugurura Uduce Tune Tw’Akajagari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?