Mu mezi 11 icyorezo cya COVID-19 kimaze mu Rwanda, kimaze guhitana abantu 258, umubare umuntu atavuga ko ari muto, ariko utagera ku rwego abakoraga igenekereza bavugaga ko iki cyorezo kizaba kimaze guhitana muri Afurika, kubera inzego z’ubuzima zidakomeye.
Iki cyorezo ubwo cyatangiraga cyishe benshi mu Bushinwa, biba bibi kigeze mu bihugu nk’u Butaliyani, Espagne, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku buryo benshi bibazaga uko bizamera umunsi icyo cyorezo cyageze muri Afurika.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), buheruka gusuzuma imibare y’abandura n’abicwa na COVID-19 mu Rwanda, harebwa impamvu zituma iteye ityo.
Mu mezi 10 ya mbere y’iki cyorezo mu Rwanda, hari hamaze kwandura abantu 10 316, abamaze gupfa ari 133 kugeza ku wa 14 Mutarama 2021. Bivuze ko bari 1.3% by’abanduye, uhereye ku wa 30 Gicurasi 2020 ubwo umuntu wa mbere mu Rwanda yahitanwaga nacyo.
Ni igipimo kiri hasi ugereranyije na 2.8% muri Afurika y’Epfo, 1.4% muri Lesotho, 1.7% muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 2.4% muri Espagne, 4.9% mu Bushinwa, 1.5% muri Ireland cyangwa 3.5% mu Butaliyani.
Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Clarisse Musanabaganwa na bagenzi be, bwagaragaje ko imibare y’abapfa mu Rwanda ijya gusa n’iy’ahandi urebye ku byiciro by’abakuze cyane, bituma hatekerezwa ko kuba abanyarwanda benshi bafite mu myaka y’urubyiruko, byahuzwa no kuba abapfa bakiri bake.
Muri ubwo bushakashatsi hanarebwe ku buryo bukoreshwa mu gukurikirana ubwandu bwa virus ya SARS-CoV-2 itera COVID-19, no kureba niba koko impfu zose zitewe n’iki cyorezo zimenyekana, ngo hataba hatangazwa umubare muto.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bunoze, bunatuma inzego z’ubuzima zitahura abantu bataranagaragaza ibimenyetso cyanga ngo barembe, bikabongerera amahirwe yo gukira.
Indi mpamvu yabonetse ni uko bishoboka cyane ko izindi ndwara z’ibyorezoo ziterwa na virus, zishobora kuba zarahaye abanyarwanda ubudahangarwa kuri COVID-19. Ibyo bigahuzwa n’uko hari abasirikare bagiye basangwa mu mubiri wa bamwe mu bapimwe, kandi batarigeze bandura SARS-CoV-2.
Hakomeje ubushakashatsi hanarebwa niba indwara y’ubuhumekero yigeze kuboneka i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2019–Mutarama 2020, yatewe na coronavirus OC42, yaratumye habaho ubwirinzi kuri SARS-CoV-2.
Indi mpamvu yarebweho ni uko usanga mu Banyarwanda banduye COVID-19, bake ari bo bari bafite indwara zindi zikomeye, zikunze gutuma umuntu azahazwa nayo.
Umubare wa 10 316 w’abari bamaze kwandura wakoreweho ubushakashatsi werekanye ko ubwandu mu mezi icumi ya mbere bwari ku gipimo cy’abantu 79 mu 100 000, ugereranyije 7 mu Bushinwa, 3874 mu Butaliyani, 4727 muri Espagne, 139 muri Korea y’Epfo, 7042 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibipimo byo ku wa 14 Mutarama 2021.
Ubwo bushakashatsi bwanzura ko muri rusange umubare muto w’abahitanwa na COVID-19 mu Rwanda ushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo uburyo buhamye bwashyizweho bwo kugenzura icyorezo no gutangaza abapfuye, no kuba benshi mu baturage bakiri bato.
U Rwanda rwakomeje kwagura uburyo bwo gupima SARS-CoV-2, aho guhera muri Gashyantare umwaka ushize ibipimo byafatirwaga muri Laboratwari nkuru y’igihugu, yapimaga abantu hagati ya 1000 na 1500 ku munsi.
Ubwo buryo bwagiye bukwirakwizwa mu gihugu hose, kugeza ubwo ku wa 14 Mutarama 2021, habarwaga ko mu gihugu hose, ibigo nderabuzima 506 n’ibitaro 52 byaba iby’uturere, intara n’iby’icyitegererezo mu gihugu hose, bifite ubushobozi bwo gupima SARS-CoV-2.
Icyo gihe byabarwaga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gupima abantu 251 muri miliyoni imwe y’abaturage ku munsi, ugereranyije na 76 muri Kenya, 91 muri Nigeria, mu Butaliyani 2413, 4020 muri Espagne na 5183 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyo bigahuzwa n’uko nko mu bantu 1174 bari barwaye COVID-19 bakoreweho ubushakashatsi muri Kigali, byagaragaye ko 75.5% nta bimenyetso bagaragazaga kubera gupimwa hakiri kare, abanduye bagashyirwa mu kato kimwe n’abahuye na bo.
Uretse ibizamini byihuta bitanga ibisubizo mu mwanya muto, ibipimo bikora isesengura ryimbitse bizwi nka RT-PCR, bishobora gutanga ibisubizo mu masaha hagati ya 8-24.
Mu bigaragara ko byafashije u Rwanda mu kugenzura iki cyorezo kandi harimo gahunda zashyizweho z’isuku mu gukaraba intoki, guhana intera ndetse na gahunda ya guma mu rugo, aho bibaye ngombwa.
Ibyo bikiyongeraho ko u Rwanda rwari rumaze kubaka ubushobozi mu gukurikirana ibyorezo byandura no kugenzura imipaka yarwo, ahanini bishingiye ku masomo yabonetse n’ubushobozi bwubatswe mu kurwanya icyorezo cya Ebola, guhera mu mwaka wa 2013.