Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu Ziza Imbere Mu Gutuma Abanyarwanda Bamwe Biyahura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Impamvu Ziza Imbere Mu Gutuma Abanyarwanda Bamwe Biyahura

admin
Last updated: 23 August 2021 11:14 am
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko imibare rwakusanyije y’abantu biyahuye mu myaka ibiri ishize ari 576, biganjemo abagabo, babitewe n’impamvu zigenda zitandukana.

Iyo mibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 hiyahuye abantu 291, mu mwaka wa 2020/21 hiyahura 285, bingana n’igabanyuka rya 2%.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko usanga abantu biyahura hari ubwo baba bamaze iminsi bafite ibibazo, ariko ntihagire umuntu ubasha kubimenya kuko bitagaragara inyuma, ibya wa mugani ngo ‘imfura ishinjagira ishira.’

Gusa hashingiwe ku byagiye biva mu maperereza, abataragaragaje impamvu zabateye kwiyahura ni 47%, abandi zagiye zimenyekana.

Yakomeje ati “Impamvu zagaragaye, iyaje ku isonga ni amakimbirane mu muryango afite 28%, uburwayi bwo mu mutwe nabwo bwagaragaye nka zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abantu biyahura, bufite 8%. Kwiheba bitewe n’agahinda kenshi ni 4%, amakimbirane akomokaku butaka nayo afite uruhare rwa 3%.”

“Indwara zidakira na zo zifite uruhare rwa 3%, aho usanga umuntu ashobora kuba yararwaye kanseri cyangwa n’izindi, aho afata icyemezo cyo kwiyahura bitewe no kuvuga ngo singiye gusiga umuryango wanjye nywuteye ubukene cyangwa sinkomeze kubabara.” Ni mu kiganiro kigaragara kuri YouTube.

Muri izo mpamvu harimo n’izishingiye ku kubengwa umuntu agatakaza icyizere (2%), ubukene bukabije (2%), amadeni (2%) cyangwa igihombo mu bucuruzi (2%).

Dr. Murangira avuga ko urebeye ku Ntara, iy’Iburasirazuba iza imbere mu mubare munini w’abiyahuye (29%), Iburengerazuba ni 23%, Amajyaruguru ni 19%, Amajyepfo ni 18% naho Umujyi wa Kigali ni 11%.

Urebye mu Turere, utwiyahuyemo abantu benshi ni Nyagatare (7%), Gasabo (6%), Gicumbi (6%), Rutsiro (6%) na Karongi (5%).

Mu biyahuye, abagabo ni benshi kuri 82%, abagore ni 18%.

Dr Murangira avuga ko hari ikidasobanuka neza, kuko bijyanye n’uko impamvu y’ihohoterwa ryo mu muryango ari yo ituma abantu benshi biyahura, nyamara abagabo akaba ari bo biyahura cyane, bikeneweho ubushakashatsi.

Ati “Hagombye kubaho ubushakashatsi bugaragaza impamvu abagabo ari bo biyahura cyane, kandi mu by’ukuri si bo bahura n’ihohoterwa ryo mu ngo cyane.”

Uburyo bwagaragaye ko bukoreshwa na benshi mu kwiyahura ni ukwimanika mu mugozi mu nzu cyangwa mu giti (78%), kurya uburozi (16%), kwiroha mu mazi (5%), mu gihe gusimbuka hejuru y’inyubako ni 0.1%.

Yakomeje ati “Nk’ingamba zafatwa, ndakeka ko hagomba kubaho Gahunda y’Igihugu yo Gukumira Kwiyahura. Iki kibazo cyo kwiyahura ntabwo ari ikibazo cyakemurwa n’urwego rumwe cyangwa ikigo kimwe, buri bafatanyabikorwa bafite icyo babikoraho.”

“Hari abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe, itangazamakuru, uburezi, abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, buri rwego rugakora uruhare rwarwo, iki kibazo kikirindwa cyangwa kikagabanyuka ku kigero cyiza.”

Ikindi ni uko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse bwageza ku buryo bwafasha abantu guhindura imitekerereze, bakiyubakamo icyizere cy’ejo hazaza.

Ibyo ngo byatuma n’igihe umuntu ahuye n’ikibazo, yumva ko hari ubundi buryo cyakemukamo cyangwa ko hazabaho amahirwe ya kabiri, bitageze aho gutekereza kwiyambura ubuzima.

TAGGED:Dr. Murangira ThierryfeaturedKwiyahuraRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyiciro Bishya By’Ubudehe Bigiye Gutangira Gukoreshwa
Next Article U Rwanda Rwemeye Kwakira Abaturage Barimo Guhungishwa Muri Afghanistan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?