Ibi byemezwa n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye. Abivuze nyuma y’uko mu Kiyaga cya Kivu haherutse kubera impanuka enye, ebyiri zikagwamo abantu.
Kuri we, impanuka zo mu mazi ziterwa akenshi n’uko abasare baba batateganyije ko bashobora gutungurwa ngo bambare imyenda ibabuza kwibira cyangwa ngo bitwaze amatoroshi abafasha kureba kure babe bashobora gukumira impanuka mu buryo runaka.
Ikindi gikunze kuba intandaro y’impanuka ni abantu bapakira ubwato ibicuruzwa birengeje ubushobozi bwabwo kandi rimwe na rimwe bikaba ari magendu.
ACP Mwesigye aburira abantu kwirinda impanuka zo mu mazi kuko ngo zica vuba ugereranyije n’izo mu muhanda.
Ikindi kibi ni uko bigoye gutabara umuntu warohomye.
Bigorana kubera ko ngo akenshi umuntu arohamye atarenza iminota itandatu atarapfa iyo adatabawe vuba cyane.
Assistant Commissioner Mwesigye ati: “ Impanuka zo mu mazi n’ubwo zidakunze kuba kenshi ariko ziba ari mbi cyane kuko zitandukanye n’izibera mu muhanda. Mu mazi akenshi ubwato buracubira kandi iyo umuntu yarohamye mu mazi mu minota 6 gusa aba amaze kwitaba Imana. Amazi aba yagiye mu bihaha ntabone umwuka wo guhumeka.”
Avuga ko kugira ngo ziriya mpanuka zirindwe abantu bagombye kujya babanza gutekereza uko bagiye kuyajyamo, bakamenya uko baza kubyitwaramo haje umuhengeri n’umuyaga mwinshi.
Umusare ngo aba agomba kubanza kureba uko ukirere kimeze kugira ngo aze kubasha guhangana n’umuhengeri, akabanza kugenzura ko ubwato nta kibazo bufite.
Yatanze urugero rw’impanuka iherutse kuba itewe n’uko moteri yahagaze.
Hari n’impanuka yabaye ubwato butwaye inka buratoboka, ariko inka ziroga zirambuka zijya i musozi.
Mu mazi manini nk’ay’Ikiyaga cya Kivu hahora abapolisi biteguye gutabara abarohamye ariko icy’ingenzi ni ugukumira impanuka.
Mu gihe ubonye hari ubwato bwarohamye ujye wihutira guhamagara Nomero ya Polisi: 0788311545.