Ingabire Immaculee wayoboraga Transparency International, ishami ry’u Rwanda, yatabarutse.
Itangazo ryasohowe n’uyu muryango kuri uyu wa Kane rivuga ko uyu mubyeyi yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09, Ukwakira, 2025.
Yari amaze igihe kirekire arwaye. Yari atuye mu Karere ka Kicukiro.