Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Nyinshi Za Cameroun Ku Mupaka Wayo Na Centrafrique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Nyinshi Za Cameroun Ku Mupaka Wayo Na Centrafrique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2021 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasirikare ba Cameroun bashyizwe ku mupaka wayo na Centrafrique biteguye kurasana n’abarwanyi bo muri Centrafrique igihe cyose bashaka kwambuka. Ni icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’ingabo nyuma y’uko hari impunzi nyinshi ziri kuva i Bangui n’ahandi zerekeza muri Cameroun.

Abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi bavuga abaturage 60 000 bamaze guhunga, muri bo abaturage 5000 bakaba baragiye muri Cameroun.

France 24 yanditse ko ingabo za Cameroun zegerejwe umupaka wayo na Centrafrique ku gice cy’i Burasirazuba

Barazenguruka hirya no hino bakoresheje imodoka z’intambara na kajugujugu z’urugamba bareba ko nta murwanyi wabatera.

Icyemezo cya Minisiteri y’ingabo za Cameroun cyatumye ubwoba bw’uko intambara iri muri Centrafrique yarenga imipaka yayo bwiyongera.

Iyo urebye Akarere Centrafrique iherereyemo usanga iramutse igize ibyago byo kutagira amahoro arambye, yaba intandaro y’imidugararo yagera mu karere kose iherereyemo ndetse bikajegeza n’Afurika yose.

Kuba ari igihugu kiri hagati y’ibihugu nka Chad, Cameroun, Sudani y’Epfo, Sudani, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Congo Brazaville, bivuze ko iramutse idatekanye byateza ikibazo kirusha igisanzwe kiri muri kariya gace.

Muri Centrafrique amakimbirane ashingiye ku moko, amadini na Politiki yatangiye yo mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka wa 2012 nibwo havutse imitwe y’abatavuga rumwe na Leta bishyize hamwe bakora icyo bise Seleka.

Seleka yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse iza no kwigarurira igice kinini cya kiriya gihugu.

N’ubwo ihuriro Seleka ryatangiye rifite isura ya Politiki ryaje kugira indi sura y’idini kuko ryari ryiganjemo Abayisilamu.

Bidatinze(muri 2014) havutse umutwe witwa Anti-Balaka uza wiganjemo Abakirisitu.

Iyi mitwe yombi yahiganye bukware, abantu bicwa nabi, baratwikwa, baratemagurwa n’ubundi bwicanyi.

Muri uwo mwaka kandi nibwo ingabo z’u Bufaransa zambariraga urugamba zijya muri Centrafrique, i Banqui zigiye guhosha ariya makimbirane.

Icyo gihe hari mucyo zise Opération Sangaris. Iki gikorwa cya gisirikare cyatangijwe tariki 05,Ukuboza, 2013  cyarangira tariki 30, Ugushyingo, 2016.

Icyo gihe u Bufaransa bwayoborwaga na François Hollande.

Bidatinze kandi UN yoherejeyo abasirikare mu kiswe MINUSCA.

Hari nyuma y’amasezerano y’amahoro yari yarasinywe muri 2016.

Uko bimeze kose ariko ibibera muri Centrafrique bigomba gushishikaza abantu bose bakurikirana politiki yo mu karere iherereyemo kuko uretse no kuba ari igihugu gikize kuri diyama, ni igihugu kirimo imyiryane kandi gihanzwe amaso n’ibihugu byinshi.

Ikibazo cy’amoko n’amadini kiri muri kiriya gihugu ugisanga no mu bihugu bya hafi  nka Cameroun, Sudani y’Epfo na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu rugero runaka.

Ibi bivuze ko ibibera muri Centrafrique bitabaye byiza kurusha uko biri muri iki gihe bishobora kongererwa n’ubukana n’ibyarutuka mu baturanyi.

Kubera impamvu zitandukanye, hari ibihugu byohereje ingabo zabyo muri Centrafrique.

U Rwanda rwo rusanzwe ruzihafite uretse ko ruherutse kongera umubare wazo.

Ingabo z’Abarusiya nazo zihamaze igihe kandi izi zose zahageze zihasanga iz’Abafaransa basanzwe bahafite ibirindiro.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zihahoza ijisho.

Kuba UN ihafite ingabo kandi hakaba hari batatu muri zo baherutse kuraswa bagapfa ni ikerekana ko ibihabera bikomeye.

Abasirikare batatu b’Abarundi bari muri  MUNISCA(Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic) nibo baherutse kuhagwa.

Perezida watowe Bwana Faustin Archange Touadèra aherutse kubwira itangazamakuru ko birinze guta muri yombi François Bozizé birinda ko byakurura umwuka mubi, bigatuma hari amaraso y’abasivili yongera kumeneka.

Bozizé yari aherutse kuvugwaho guhuriza hamwe imitwe itavuga rumwe na Leta yari igamije guhirika ubutegetsi.

Uko gushaka guhirika ubutegetsi byari mu buryo bwo gukoma mu nkokora amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

 

TAGGED:BarakaCamerounCentrafriquefeaturedSeleka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CHAN 2020 – Uko Amakipe Azahura Muri Kimwe Cya Kane
Next Article Umurambo Wa Padiri Ubald Rugirangoga Urazanwa Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?