Mu mpera z’imyaka ya 1970, umubano w’Abanyarwanda n’Abanya Gabon wagize isura idasanzwe mu mubano usanzwe uranga abaturage b’ibihugu by’inshuti.
Gabon yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1960. Ikirangiza kubona ubwigenge yahise yakirwa mu Muryango w’Abibumbye.
Bidatinze ariko, iki gihugu cyabwiye Umuryango w’Abibumbye ko gifite ikibazo kihariye!
Ni ikibazo buri wese koko yakumva ko kihariye kuko muri kiriya gihe Gabon yari ifite abagabo bacye cyane ugereranyije n’abagore.
Ubwo Gabon yabonaga ubwigenge mu mwaka wa 1960, yari ituwe n’abaturage 499,184 gusa.
Icyo gihe yayoborwaga na Perezida Léon M’ba.
Nyuma y’aho gato, imibare yasohowe na Banki y’Isi yerekanaga ko abagore bo muri Gabon bari 259.575 ni ukuvuga 52.105%.
Iyi mibare yasohowe nyuma gato y’uko Bwana Albert-Bernard Bongo yari amaze gufata ubutegetsi.
Hari mu mwaka wa 1971.
Uyu mugabo nyuma yaje kuba Umuyisilamu ahindura amazina yitwa El Hadj Omar Bongo Ondimba, akaba ari Se wa Perezida wa Gabon muri iki gihe ari we Al Bongo Ondimba.
Muri icyo gihe abagabo bo muri Gabon babyaraga abakobwa kurusha abahungu.
Mu rwego rwo gutera abagabo akanyabugabo ko kubyara abahungu, Leta yashyizeho igihembo ku mugabo wabyaye umuhungu, agahembwa iby’agaciro harimo n’ivatiri ya Benz.
Yahabwaga n’inzu, akaremerwa itungo ryo korora ndetse byarimba agahabwa n’amafaranga.
Icyakora abagabo ba Gabon bakomeje kubyara abakobwa benshi kurusha abahungu, bituma igihugu gikomeza kuba muri ako kangaratete.
Ni akangaratete kuko ubuyobozi bw’igihugu bwibazaga aho buzakura abafundi, abayede, abapolisi, abasirikare, abacukura amabuye y’agaciro, abakora mu mashyamba y’ibiti by’agaciro n’ahandi hasaba imbaraga z’umubiri.
Guverinoma ya Omar Bongo yigiriye inama yo kureba hirya no hino muri Afurika niba ntaho yakura abagabo bo gutera inda abagore ba Gabon kugira ngo igihugu cyongere kibone amaboko.
Mu bihugu by’inshuti u Rwanda narwo rwarimo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ku isi ryatanze umuti.
Abakozi b’iri shami baciye mu nkambi z’Abanyarwanda zari hirya no hino muri Afurika cyane cyane iyo mu Biyaga bigari, zihashaka ‘abagabo bashoboye bo guha kiriya kiraka.’
Abenshi bari impunzi zahunze u Rwanda kubera ibibazo bya Politiki byari mu Rwanda mu mwaka wa 1959.
Inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zari ziri muri Uganda, muri Zaïre no mu Burundi.
Hari n’izabaga muri Tanzania.
Baratoranyijwe boherezwa muri Gabon.
Umwe muri bo twahinduriye amazina kubera uburemere bw’iyi nkuru yitwa Jean Paul Nkurunziza.
Mu mwaka wa 1980 yabaga muri imwe mu nkambi z’Abanyarwanda mu Burundi.
Muri icyo gihe hari umwe mu bakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye waje mu nkambi ashaka abagabo bafite imbaraga bo kohereza muri Gabon.
Yaje kuba umwe muri bacye batoranyijwe.
Yabwiye Taarifa ati: “ Mu nkambi yacu batoranyijemo abantu 120. Nyuma y’Ibyumweru bicye batwurije indege batujyana i Libreville, umurwa mukuru wa Gabon. Twagiye mu ndege ya UN”.
Bidateye kabiri, abandi Banyarwanda batoranyijwe mu nkambi ya Kahunge( Gahunge) iri mu Burengerazuba wa Uganda nabo babajyana muri Gabon.
Mukandutiye Rose umwe mu mpunzi zabaga muri Kahunge avuga ko yibuka neza ibyishimo umuhungu we Paul yagize ubwo yabwirwaga ko yatoranyijwe ngo ajye kwiga muri kimwe mu bihugu by’imahanga.
Yabwiwe ko yahawe bourse/ scholarship n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR.
Mukandutiye avuga ko umuhungu we Paul yavuye muri iriya nkambi afite imyaka 16 y’amavuko.
Kuva umuhungu we yagenda bongeye kubonana mu mwaka wa 1995 ubwo Inkotanyi zabohoraga u Rwanda.
Mbere y’uyu mwaka bavuganaga binyuze mu kohererezanya amabaruwa y’intashyo.
Mu Rwanda rwategekwaga na Juvénal Habyarimana n’aho hari abaturage bajyanywe muri Gabon, bakagenda bijejwe akazi muri UN, ishami rya Gabon.
Nkurunziza yatubwiye ko ubwo bari bari muri Gabon bari bafashwe neza.
Birirwaga batema ibiti byo mu mashyamba ya Gabon ariko bakarara muri Hotel.
Bashishikarizwaga kurongora Umunya Gabon kazi kandi Leta ikababwira ko izabatwerera, igacyuza ubukwe.
Nkurunziza yabyumvise vuba arongora umukobwa wo muri Gabon kandi koko Leta irabafasha.
Imfura yabo yaje ‘ari umukobwa.’
Mugenzi we nawe yashakanye n’Umunya Gabon kazi ariko babyara umuhungu.
Guverinoma yamuhembye inzu, ahabwa ibikubye gatatu inkwano yatanze, ndetse ahabwa n’ubwenegihugu bwa Gabon.
Ku ruhande rwa Nkurunziza ariko we ntiyagize amahirwe nka ya mugenzi we kuko yaje kugarurwa i Burundi mu mwaka wa 1982.
Mu magambo y’umugabo wabuze umukobwa we, Nkurunziza yavuze ko ababazwa no kutazongera kubona imfura ye.
Hagati ayo nyuma yo kuva mu Gabon akagarurwa mu Burundi, yakomeje kuvugana n’uwari umugore we kuri telefoni ariko biza guhagarara ubwo yafatanyaga n’abandi kuza kubohora u Rwanda.
Gabon yo muri iki gihe itandukanye n’iyo mu bihe Nkurunziza yari ari yo kuko ubu ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2.025 hakurikijwe imibare ya Banki y’Isi.
Mu mwaka wa 2017, yari ituwe n’abagore 888,772 bivuze ko muri iki gihe ifite abagabo benshi kurusha abagore.
Umubano w’u Rwanda na Gabon ni mwiza ndetse n’amabendera y’ibihugu byombi yenda gusa.
Amabendera yombi afite amabara asa uretse ko atandukana iyo uyarebye uvuye hasi ujya hejuru.
Ubururu bw’ibendera ry’u Rwanda bugaragara urututse hejuru ariko bukagira umwihariko w’uko burimo izuba rigaragara mu ibara ry’Umuhondo.
Ubw’ibendera rya Gabon bwo buboneka uhereye hasi ujya hejuru.
Mu mwaka wa 2019 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasuye mugenzi we Al Bongo Ondimba wari watangiye kugarura agatege nyuma y’uburwayi bwari bwaratumye ajya kwivuriza muri Arabie Saoudite.
Muri Gashyantare, 2018, Kagame yakiriye Perezida Bongo waje i Kigali.
Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ushingiye ku buhahirane n’ishoramari.