Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyandiko Za Mitterrand Na Balladur Zigaruka Ku Rwanda Zigiye Gushyirwa Ahabona
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Kwibuka27

Inyandiko Za Mitterrand Na Balladur Zigaruka Ku Rwanda Zigiye Gushyirwa Ahabona

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2021 6:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemeje ko ububiko bw’inyandiko bwa Perezida François Mitterrand zijyanye n’u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 bugiye gufungurirwa abantu bose, mu kurushaho gushyira umucyo ku ruhare rw’icyo gihugu mu byabaye mu Rwanda muri iyo myaka.

Icyemezo cyatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Palais de l’Élysée, kivuga ko inyandiko zizashyirwa ahabona zirimo n’iza Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe icyo gihe.

Ni kimwe n’inyandiko zose ziheruka kugarukwaho muri raporo yakozwe n’impuguke ziyobowe na Vincent Duclert.

Ni raporo yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda, ariko ntiyemeza ko bwagize uruhare muri Jenoside nubwo bwagize ugutsindwa gukomeye, bugashyigikira Guverinoma yateguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni igikorwa kizahishura byinshi ku butumwa aba bategetsi bandikaga bujyanye n’ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe kimwe n’amakuru y’iperereza bakiraga.

Itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu rikomeza riti “Iki cyemezo kiri muri gahunda Perezida wa Repubulika yiyemeje yo gushyiraho uburyo bushoboka bwafasha imirimo yo gusobanukirwa neza uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda.”

“U Bufaransa bwifatanyije n’abaturage b’u Rwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi kuri uyu munsi wo kwibuka, bwifatanyije n’abarokotse n’imiryango y’abishwe.”

Mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yagarutse kuri ‘raporo Duclert’, iheruka gushyikirizwa perezida Macron.

Yavuze ko igaragaza uburyo “Perezida Mitterrand n’abajyanama be bari bazi ko jenoside yo kurimbura abatutsi yarimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyana babo bo mu Rwanda.”

- Advertisement -

Kagame yakomeje ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza kubatera inkunga kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa mu nyungu za politiki z’u Bufaransa, nuko ubuzima bw’abanyarwanda buba ikintu gikinirwaho.”

“Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe ibyabaye. Inerekana kandi impinduka n’ubushake mu buyobozi bw’u Bufaransa bwo kureba imbere bijyanye n’imyumvire ikwiye ku byabaye.”

Kagame yavuze ko nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi u Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga ku ruhare rw’u Bufaransa hashingiwe kuri raporo rwakoze, ariko ngo ibimaze kugaragara “bisa n’ibijya mu cyerekezo kimwe” na Raporo Duclert.

Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire y’u Bufaransa mu myaka myinshi bugerageza guhishira uruhare rwabwo, yagize ingaruka zikomeye zirimo gutiza umurindi abapfobya Jenoside, ku buryo bizafata igihe kugira ngo bihinduke.

TAGGED:Emmanuel MacronfeaturedFrançois MitterrandKwibuka 27
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyakozwe N’Abayobozi B’u Bufaransa Mu Myaka Myinshi Byagize Ingaruka Zikomeye – Kagame
Next Article Adeline Rwigara Yatumijwe Na RIB, Ati: ‘Sinzitaba’
1 Comment
  • Jean dela Croix Musoni says:
    07 April 2021 at 9:46 pm

    Ahubwo bazishize ahabona

    Reply

Leave a Reply to Jean dela Croix Musoni Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Muganga Yaremeye Ikipe Y’Igihugu Y’Abangavu

Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya

Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?