I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko inyungu yayo yazamutseho 55% guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena 2021, aho yinjije miliyari 3.4 Frw nyuma yo kwishyura imisoro ugereranyije na miliyari 2.1 Frw zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2020.
Ni inyungu yabonetse bitewe n’inguzanyo yatanze zishyurwa neza, amafaranga abakiliya babikije yazamutseho 19% n’amafaranga ateganyirizwa igihombo ku nguzanyo zitishyurwa neza yagabanyutseho 15%.
Ibyo bikajyana n’izahuka ry’ubukungu rishingiye ku mafaranga leta yakomeje gutanga, yunganira ibigo bitandukanye byahuye n’ingaruka za Covid-19.
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda Plc, Bonaventure Niyibizi, yavuze ko ari inyungu ishimishije kuko yabonetse mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19.
Yashimangiye ko iyi banki no mu bihe bitoroshye, yakomeje guha abakiliya serivisi bakeneye kandi izabikomeza no mu bihe biri imbere.
Umuyobozi wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yavuze ko hari icyizere ko ubukungu buzakomeza kuzahuka, hashingiwe ku ngamba zifatwa mu guhangana na Covid-19 harimo gukingira abantu benshi.
Muri rusange inguzanyo zatanzwe muri icyo gihe zari miliyari 210 Frw, mu gihe amafaranga yabikijwe n’abakikiya yari miliyari 303 Frw akaba yarazamutse ho 2%.
Iyi banki ivuga ko inguzanyo zayo zifashe neza kuko izitishyurwa neza zigeze kuri 3.51%.
I&M Bank Rwanda Plc iheruka gutsindira igihembo cya banki ya mbere mu Rwanda gitangwa n’ikigo Capital Finance International (CFI.co), kubera ishoramari yakoze mu ikoranabuhanga.
Mu mezi ashize yamuritse ibyuma byo kubikuza (ATM) bikoresha ikoranabuhanga rya NFC, aho ushobora gukoresha ikarita yawe utarinze kuyishyira mu cyuma.
Yanahembewe kandi ubufatanye yagiranye na Guverinoma y’u Budage binyuze muri banki yayo y’iterambere, KfW, muri gahunda ya babashije gufasha abacuruzi bato n’abaciriritse mu kubungabunga imirimo igera ku 1800 muri ibi bihe bya COVID-19.