Ku mugoroba wo kuri iri Cyumweru tariki 23, Ugushyingo, 2025 Perezida wa Centrafrique Faustin Archange Touadéra yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Imwe mu ngingo ikomeye baganiriyeho ni iy’uko imikoranire y’ingabo z’u Rwanda, RDF, n’iy’ingabo za Repubulika ya Centrafrique yakomeza.
Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique zihakorera mu buryo buyobowe n’Umuryango w’Abibumbye, zikagira inshingano zirimo no kurinda abayobozi bakuru b’iki gihugu barimo na Perezida wa Repubulika ubwe.
Ibiro bya Perezida Paull Kagame byatangarije kuri X ko yaganiriye na Faustin Archange Touadéra ku zindi ngingo zirimo imikoranire isanzwe ho kandi igamije kurushaho guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Faustin-Archange Touadéra ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali akaba yaraye yakiriwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta.
Umubano hagati ya Kigali na Bangui ushingiye k’ubufatanye mu rwego rw’umutekano kuko u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bakorana n’ Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu no kucyubakira urwego rw’umutekano.
Ubufatanye mu bucuruzi hagati ya Kigali na Bangui bufite agaciro ka miliyoni $200 ariko uracyaguka.
Politiki y’i Bangui yifashe ite muri iki gihe
Hagati aho, Perezida Archange Touadéra asuye u Rwanda mu gihe igihugu cye kitegura amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 28, Ukuboza, 2025.
Ni amatora rusange azanatorwamo abayobora Intara n’izindi nzego z’ibanze.
Faustin-Archange Touadéra arashaka Manda ya gatatu akaba ashaka kubikora nyuma y’uko inzitizi za Manda atagomba kurenza zakuweho binyuze muri kamarampaka yo guhindura Itegeko Nshinga yabaye mu mwaka wa 2023.
Abo bivugwa ko azaba ahanganye nabo muri ayo matora ni Anicet-Georges Dologuélé wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Henri-Marie Dondra nawe wagiye muri uwo mwanya.
Ababikurikirira hafi bavuga ko ibizava muri ayo matora n’uburyo bizakirwa bizagena uko ibintu bizagenda mu gihe kirekire kiri imbere muri iki gihugu kigeze kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko, amadini na Politiki.
Hari hahanganye abitwaga Anti- Balaka (b’Abakristu) n’abitwaga Séleka( barimo Abayisilamu).


